Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Gashyantare, kirangira tariki ya 1 Werurwe 2020. Cyaranzwe n’amakuru y’ingeri zirimo politiki, ubutabera ndetse n’umutekano. Hari ibyiciro bigenda bigaruka mu gice cy’inyuma cy’icyegeranyo nk’utuntu n’utundi, inkuru z’imikino ndetse n’imyidagaduro. Umunyemari Paul Muvunyi asaba Perezida Kagame Amakimbirane ari hagati ye n’ikigo cya Horizon Group Ltd cy’igisirikare cy’u Rwanda, yatumye umuherwe Paul Muvunyi tariki ya 11 Gashyantare 2020 yandikira Minisitiri w’Uburezi na Perezida Kagame abasaba gukemura iki kibazo, aho ageraranya iki kigo ‘n’urufi runini rwenda kumumira’. Amakimbirane ashyingiye ku kigo cyahoze ari SOPYRWA cyahingaga ibireti, kikabitunganya ndetse kikabyohereza hanze y’igihugu, Paul Muvunyi yagurushije Horizon. Ngo amaze imyaka 12 ahanganye n’iki kigo bapfa ko kitamwishyuye amadokari 597,890 cyari kimusigayemo ariko ngo nta butabera arabona gusa nacyo cyamureze kunyereza umusoro, ngo ikaba ari yo ntandaro yo kutamwishyura aya mafaranga, kuko kirwana no kuyishyura Rwanda Revenue Authority. Perezida Kagame yahinduye guverinoma Tariki ya 26, Perezida Kagame yahinduye guverinoma, ashyiraho abaminisitiri bashya bane: Dr. Ngamije Daniel yagizwe uw’Ubuzima, Dr. Uwamariya Valentine yagizwe uw’Uburezi, Dr. Bayisenge Jeannette yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mpambara Inès aba uw’Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri naho Kayisire Marie Solange aba Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi. Ku bunyamabanga bwa Leta: Nyirahabimana Solina yashyizwe muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko, asimbuye Me Evode Uwizeyimana, naho Twagirayezu Gaspard asimbura Dr. Isaac Munyakazi ku Munyamabanga wa leta muri MINEDUC, ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Mu bandi bayobozi, Dr. Eugene Mutimura wari Minisitiri w’Uburezi, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga. Ifatwa ry’abajura bambuye bakanakubita umukozi wa Mobile Money Tariki ya 27 Gashyantare ni bwo Polisi y’u Rwanda yafashe umujura witwa Irakoze Emmanuel, mugenzi we witwa Irumva Elias iramurasa arapfa ubwo yashakaga kuyirwanya. Yari imaze iminsi ibiri ibahiga bukware nyuma y’aho umunyamakuru Samuel Baker Byansi yashyirye hanze amashusho yabo, bambura amafaranga umukozi wa Mobile Money witwa Tuyisenge Jeannette. Aya mashusho yafashwe na CCTV Camera yafashwe tariki ya 23, ajya hanze tariki ya 25. Mu murenge wa Remera ni ho aba bajura bakubitiye uyu mugore, bamwambura amafaranga yari afite mu gakapu. Icyo gihe ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na polisi ziyemeje kubashakisha. Imvugo ya Ignatienne ntiyashimishije abaturage Igihe kirenga icyumweru gishize cyabaye icyo kunenga imvugo y’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne wabwiye umuturage ko ari ‘umuhirimbiri’, undi amubwira ko ‘yarindagiye’. Ni nyuma y’aho TV1 yari imariye iminsi mike ikoze icyegeranyo cy’abayobozi baranzwe n’imvugo mbi, Minisitiri Ignatienne azamo ubugira kabiri. Agace k’iyi video kakwirakwiye ku mbuga zitandukanye, abayibonye, banenga uyu muyobozi na bagenzi be, bavuga ko nta muyobozi wakabaye yitwara atya. Urukiko rusaba inzego z’umutekano gushyikiriza Ben. Rutabana ubutabera Urukiko Rukuru rwa Kampala muri Uganda mu izina ry’umucamanza, Esta Nambayo, rwategetse Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda ndetse n’urw’umutekano kugaragaza umunyarwanda utavuga rumwe na leta, Benjamin Rutabana usanzwe aba mu ishyaka rya RNC. Ni nyuma y’amakuru yari amaze igihe avugwa ko uyu munyarwanda yaburiwe irengero, abo mu muryango be ndetse n’abo mu ishyaka rya RNC bavuga ko batazi aho aherereye. Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mugabo ashobora kuba afungiwe muri gereza y’iyi nzego, ngo muri Nzeri yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe. UTUNTU N’UTUNDI Perezida Museveni yasabye abibonamo ibimenyetso nk’ibya Coronavirus kwishyira mu kato Perezida Yoweri Musevemo kuri uyu wa 29 Gashyantare yasabye abaturage bibonamo ibimenyetso bisa n’iby’icyorezo cya Coronavirus, kwishyira mu kato bidasabye ko leta ikabishyiriramo. IMIKINO Umunya-Erithrea, Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020 yari igizwe n’uduce umunani. Umunyarwanda, Mugisha Moïse ni we waje ku mwanya wa kabiri, arushwa na Tesfazion amasegonda 54 muri rusange. Ku rundi ruhande, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Cameroon tariki ya 24 Gashyantare ndetse na Congo/Brazaville kuri uyu wa 28 Gashyantare, imikino yombi yarangiye ari 0-0. IMYIDAGADURO Harabura iminsi 6 ngo igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi’ kibe Tariki ya 8 Werurwe ni bwo igitaramo cy’abahanzi b’injyana gakondo, ‘Ikirenga mu Bahanzi’ kizaba, muri Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni igitaramo kigamije gushimira umuhanzi ‘Cecile Kayirebwa’ nk’uwagize uruhare runini mu kumenyekanisha umuco nyarwanda mu Rwanda no mu mahanga. Abahanzi bazataramiramo barimo Muyango Yohani, Mariya Yohana, Jules Sentore, Clarisse Karasira, Mani Martin, Itorero Ibihame by’Imana na Mushabizi n’Ababeramuco.
Ni mu kiganiro yagiranaga n’abaturage ba Uganda kuri Coronavirus, icyorezo gihangayikishije isi. Ibi bimenyetso avuga birimo n’ibyoroheje nka kuziba amazuru. Ibindi bimenyetso birimo gukorora, ibicurane ndetse n’umuriro.


