Dore inama 5 wakurikiza usaba ubushuti umukobwa muhuye bwa mbere

Sangiza iyi nkuru

Benshi mu basore twakwita ko ari abiki gihe bikunze kubagora uburyo bashobora gusaba ubucuti umukobwa bahuye bwa mbere cyangwa banabikora bikagenda uko batabyifuzaga.
coup
Hano hari inama umusore akwiye gukurikiza yahura n’umukobwa ku nshuro ya mbere kumusaba ubushuti bikamworohera.
1.Gufata umwanya wo kwitegereza uwo ugiye gusaba ubushuti
Mbere na mbere ugomba gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ugiye gusaba ubushuti, cyangwa ukamuganiraho n’undi muntu umuzi neza, ariko byose ukabikora wirinda ko yabimenya
2.Gushaka uburyo mwazaganira agahe gato
Nyuma yo yo kumwitegereza cyangwa kumuganiraho , ukabona ahwanye n’uwo wifuza, shaka uburyo mwazaganira agahe gato ku buzima busanzwe ariko ukirinda kumubwira ko umushakaho urukundo.
3.Kuganirira kuri Telefoni ibyerekekeye ubuzima bwanyu bwite
Nimumara kumenyena hazakurikiraho gusangira ibitekerezo no kurushaho kumenyana muganisha ku buzima bwanyu bwite ariko bigakorerwa kuri telefoni cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
4.Kuganira amaso ku maso
Mukurikije ibiva mu biganiro muzatangira kumva ko umwe agomba kubaho kubera undi kuburyo muzajya mwifuza kumarana igihe kirekire muganira cyangwa se murebana akana ko mu jisho.
5.kumwiyereka utagira icyo um uhisha
Nyuma y’intambwe zavuzwe haruguru, bizarangira umwe yumva ataba aho mugenzi we atari, bikagera kuri rya jambo bajya bagira bati “Urukundo rubaye ibamba”icyo gihe muzumva ko atari ngombwa kuganira ku rukundo gusa ahubwo mukagaruka ku buzima busanzwe ari naho wahera umwiyereka wese.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *