twagirayezu_yahamijwe_icyaha_cya_jenoside_n_urukiko_rw_ubujurire-11fdb

Impamvu Twagirayezu agiye gukorera igihano muri Denmark yaraburanishijwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe aburanishirizwa mu Rwanda, Wenceslas Twagirayezu, wakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wohererejwe u Rwanda, kuri ubu azakorera igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 20 muri gereza yo muri Denmark.

Ibi bikurikira icyemezo cyo ku itariki ya 10 Kamena cy’Urukiko rwa Hillerød muri Denmark, cyashimangiye ku mugaragaro igihano cyatanzwe n’urukiko rw’ubujurire rw’u Rwanda muri Nyakanga 2024.

Twagirayezu w’imyaka 57 wahoze ari umwarimu ukomoka mu Rwanda wari utuye muri Denmark kuva mu 2002 akaba yarabonye ubwenegihugu bwa Denmark mu 2014, yoherejwe mu Rwanda mu 2018 kugira ngo aburanishwe ku cyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakekwagaho.

Ibyaha yakekwagaho kugiramo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byakorewe cyane cyane mu Karere ka Rubavu, aho yashinjwaga kuba yarateguye kandi akagira uruhare mu bitero byahitanye abantu babarirwa mu magana.

Urukiko rw’ubujurire rwo mu Rwanda rwamuhamije icyaha ku itariki ya 31 Nyakanga 2024, nyuma yo gukuraho icyemezo kimugira umwere  cy’Inteko Nkuru ishinzwe Ibyaha Mpuzamahanga (HCCIC). Ibyo birego byagaragaje uruhare rwe rutaziguye mu bwicanyi bwabereye i Busasamana na Gacamena, ndetse n’ibitero byibasiye Abatutsi muri Kaminuza ya Mudende ndetse n’abavanywe mu ishuri rya Saint Fidèle bajyanwa ku Nyundo, aho benshi biciwe.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha mu Rwanda, yasubijwe muri Denmark ku masezerano yo koherezanya abanyabyaha hagati y’bihugu byombi.

Kuki agiye gukorera igihano muri Denmark?

Aganira na The New Times, Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yasobanuye ko u Rwanda rwari rwijeje Denmark ko ruzayisubiza Twagirayezu akahakorera igihano naramuka ahamwe n’icyaha kugirango Denmark yemere kumwohereza mu Rwanda.

Nkusi yagize ati: “Iyo umuntu yoherejwe cyangwa yirukanywe, akenshi dusinya amasezerano agaragaza garanti zemewe n’amategeko. Muri uru rubanza, imwe muri garanti twatanze ni uko hatitawe ku byavuye mu rubanza, haba kuba umwere cyangwa guhamwa n’icyaha, umuntu azasubizwa muri Denmark kugira ngo aharangize igihano.”

Yavuze ko ihame ryo kubahiriza ibihano mpuzamahanga, rikunze kuvugwa mu rwego rw’amategeko nka “execum”, risaba urukiko rw’igihugu rwakiriye kwemeza ishyirwa mu bikorwa ry’urubanza rw’amahanga mbere y’uko rushyirwa mu bikorwa mu gihugu.

Kubera iyo mpamvu, abashinjacyaha bo muri Denmark bashyikirije icyemezo cy’urukiko rwo mu Rwanda Urukiko rwa Hillerød kugira ngo bimenyekane kandi bishyirwe mu bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *