Uwiyise General Kabido, umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa FPP / AP akaba ashinjwa gufatanya n’inyeshyamba za M23, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 12 Kamena 2025, i Butembo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko umuhuzabikorwa w’abakorerabushake bashinzwe kurengera Igihugu (VDP) Wazalendo / Amajyaruguru yabitangaje, uyu muyobozi w’inyeshyamba yajyanywe i Beni mbere yo kwimurirwa i Kinshasa.
Ifatwa rye ngo ryakiriwe neza n’abaturage benshi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bamufata nk’umuhemu wagambaniye igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Bamwe mu baturage ba Rutshuru babihamya bagira bati: “Kuva iyi ntambara y’ubushotoranyi yatangira, Kabido yakekwagaho gukorana n’inyeshyamba za M23. Bivugwa ko yaba yaroroheje iterambere rya yo mu bice byinshi nka Bunagana, Rutshuru centre, na Kanyabayonga, kugira ngo abone amafaranga.”
Uwahoze ari umufasha w’Ingabo za DRC (FARDC) mu kurwanya M23, Kabido, izina nyaryo akaba ari Kasereka Kasyano, yatunguye rubanda atangaza ku mugaragaro ko ashyigikiye M23 ku itariki ya 7 Werurwe 2025, mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi we, Augustin Darwin.
Igisirikare cyahise cyamagana “kugira impu ebyiri” kwe bishingiye ku nyungu zijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uku kwisubira bivugwa ko kwateje amacakubiri akomeye muri uyu mutwe we. Abenshi mu banyamuryango ba FPP / AP ngo banze iki gikorwa, bavuga ko ari ukugambanira ubusugire bw’igihugu.
Umutwe witwaje intwaro wa FPP / AP ukorera mu turere twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, ubu ushinjwa buri gihe icyaha cyo guhohotera abaturage nyamara ugifatanya na FARDC ibyo byaha ntibyavugwaga.


