image

Bwa mbere umugore yagizwe umuyobozi w’urwego rw’ubutasi kabuhariwe rw’u Bwongereza, MI6

Sangiza iyi nkuru

U Bwongereza bwashyizeho Blaise Metreweli, w’imyaka 47, nk’umuyobozi wa mbere w’umugore w’urwego rw’ubutasi bwo hanze y’igihugu, buzwi ku izina rya MI6. Kugeza ubu uyu wari umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri MI6, cyangwa “Q”, yinjiye muri iki kigo mu 1999 kandi yagize uruhare runini muri operations zo mu Burasirazuba bwo Hagati n’u Burayi, nk’uko guverinoma yabitangaje ku Cyumweru.

Mu itangazo ryayo, guverinoma yavuze ko Metreweli yinjiye mu biro by’ubutasi mu 1999, kandi ubuzima bwe bwose yabukoresheje mu bikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Burayi.

Richard Moore, wayoboraga MI6 muri iki gihe, azava ku mirimo ye mu cyi nyuma y’imyaka 5 ari muri uyu mwanya.

Metreweli, ufashe umwe mu myanya ikomeye mu butasi bwo mu burengerazuba kandi uzaba ukoresha izina ry’ibanga (code name) ya “C” yagize ati: “Nishimiye kandi ntewe icyubahiro no gusabwa kuyobora serivisi yanjye.”

MI6 yashinzwe mu 1909, gisanze izindi nzego zikomeye z’ubutasi z’u Bwongereza, nk’urwego rushinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu, MI5, n’ikigo gishinzwe ubutasi mu itumanaho, GCHQ, mu gushyiraho umuyobozi w’umugore.

Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, ubu uri muri Canada, aho yitabiriye inama ya G7, yavuze ko ishyirwaho rya Metreweli rije mu gihe u Bwongereza “bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano ku rugero rutigeze rubaho”.

Ati: “Nzi ko Blaise azakomeza gutanga ubuyobozi bwiza bukenewe mu kurengera igihugu cyacu”.

Inzitizi zikomeye Metreweli ashobora kuzahangana na zo n’u Burusiya, u Bushinwa na Iran. Inzego z’ubutasi z’u Bwongereza zakunze gushinja u Burusiya gukora ubukangurambaga bwo guhungabanya umutekano mu Burayi kugira ngo butere ibindi bihugu kudafasha Ukraine mu guhangana n’ibitero cy’u Burusiya.

Moore mu 2021 yavuze ko u Bushinwa aribwo bushyizwe imbere n’ikigo cy’ubutasi ayobora mu gukurikiranirwa hafi, naho MI5 mu mwaka ushize yavuze ko ari Iran yari inyuma y’imigambi 20 yo kwica, gushimuta cyangwa kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye mu Bwongereza kuva mu 2022.

MI6, yerekanwa n’abanditsi nk’umukoresha wa bamwe mu ntasi b’impimbano batazibagirana bakunze kugarukwaho muri sinema, guhera kuri George Smiley wanditswe na John le Carré kugeza kuri James Bond wanditswe na Ian Fleming, aho baba bakorera mu mahanga kandi bashinzwe kurengera u Bwongereza n’inyungu zabwo.

Guverinoma yavuze ko Metreweli yabanje kugira uruhare mu rwego rw’ubuybozi muri MI5, kandi yize ibijyanye na antropropology muri Kaminuza ya Cambridge.

MI5 yo yagize abayobozi babiri b’abagore kugeza ubu, guhera kuri Stella Rimington mu 1992 na Eliza Manningham-Buller wayoboye MI5 hagati ya 2002 na 2007.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *