Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, muri iki gihe uragenda biguru ntege ku buryo buteye impungenge ko ushobora kongera gusenyuka uramutse udafashe ingamba zo kubikumira.
Ni mu gihe ubona hari imbogamizi zitari nke zibangamiye intambwe zo kwihuza no kwishyira hamwe (Regional integration) ibihugu byiyemeje kugeza bibaye igihugu kimwe ( political federation), byiyemeje gukoresha ifaranga rimwe (Monetary Union) mu gihe kiri imbere, bigahuza isoko (Common market) ndetse hagakoreshwa indangamuntu gusa ku bakora ingendo zijya muri ibi bihugu, mu cyimbo cya pasiporo (Passport).
Muri izo mbogamizi hari zimwe zingenzi arizo: umutekano, ukwishyira ukizana, imibanire y’ibihugu, imisanzu, urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi. Hashingwa uyu muryango, intego nyamukuru zari zikubiyemo guteza imbere izi ngingo ku buryo byagombaga kuzamura imibereho myiza yabaturage n’ubukungu bw’ibihugu biwugize. Abakurikiranira hafi iby’uyu muryango bafite impungenge ku bibazo byavuzwe hejuru bidatanga ikizere ko intego zawo zizagerwaho bityo bikaba byatera umuryango gusenyuka nkuko byagenze mu 1977.
Impamvu zatumye EAC isenyuka mu 1977
Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wabanje kubaho kuva mu 1967, usenyuka mu 1977. Icyo gihe wari ugizwe na Kenya, Uganda na Tanzania, usenyuka nyuma y’aho abanyamuryango babonaga ntacyo ubamariye.
Impamvu nyamukuru yatumye usenyuka ugushaka kwikubira inyungu n’ububasha kwa Kenya ishingiye ku kuba yari igihugu gifite ubukungu buri hejuru ugereranyije n’ibindi. Iki gihugu cyashakaga kugira imyanya myinshi ifata ibyemezo mu muryango kurusha Uganda na Tanzania, ibi bihugu nabyo birabyanga.
Habaye kandi igitekerezo cy’ukuntu inganda zasaranganwa mu bihugu byari bigize uyu muryango kugira ngo ubukungu buringanire kandi inyungu ziwuvamo zisaranganwe ariko buri ruhande rwashatse kwikubira. Byabaye mu gihe i Kampala hateganywaga ko habaho isinywa ry’aya masezerano ariko birananirana.
EAC yongeye kubaho mu 2000
EAC yongeye kubaho kuva tariki ya 7 Nyakanga 2000, yiyongeramo ibihugu nku Burundi, u Rwanda ndetse na Sudani y’Epfo. Uyu muryango ufite intego zirimo izikurikira:
- Guteza imbere ibikorwaremezo mu karere
- Guteza imbere inganda mu bihugu bigize akarere
- Kuzamura umusaruro nagaciro byibikomoka ku buhinzi
- Guteza imbere amahoro, umutekano ndetse nimiyoborere myiza.
Ibibazo bigenda biwukoma mu nkokora:
- Ibihugu bishinjacya kugira uruhare mu mutekano muke wabyo.
- Bishinjanya gufunga no guhohotera abaturage babyo.
- Ibihugu bishinjanya kwaka umusoro w’umurengera ku bicuruzwa byabyo biri mu kindi ndetse no kubifatira.
Ingaruka
- Kugabanyuka k’urujya n’uruza rw’abaturage bajya mu gihugu n’ikindi, bigize umuryango.
- Isubikwa rya hato na hato ry’inama zihuza abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
- Kutubahiriza ibyumvikanweho mu masezerano nko gutanga umusanzu.
Mu minsi iri imbere hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu ya 21 muri EAC
Umunyamabanga wa leta yu Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aherutse gutangaza ko iyi nama yasubitswe inshuro ebyiri, iraba tariki ya 16 Werurwe 2020. Ntabwo uyu muyobozi yigeze atangaza ingingo iyi nama izibandaho ariko bishoboke ko imibanire y’ibihugu bigize umuryango ndetse n’umutekano wabyo bizavugwaho, cyane ko ari cyo kibazo cy’ingutu gituma ibi bihugu bitumvikana, bikagira ingaruka no ku muryango nyirizina.
Uyu muryango kandi ushinjwa kurebera ibi bibazo biri haruguru, rimwe na rimwe abasesenguzi bakavuga ko bigaragaza ko udakora inshingano wihaye nk’uko indi ibigenza. Aho ni ho bahera bavuga ko ushobora kongera ugasenyuka nk’uko byagenze mu 1977. Iyi nama ishobora kuba muri iyi minsi yitezweho byinshi birimo kwiga ku byo wananiwe kugeraho, abakuru b’ibihugu bagafata ingamba nshya zo guhangana nabyo.



2 Responses
Umuryango wa EAC waba werekeza ku gusenyuka
ibi bintu ndabona twageze mubihe byanyuma kbx
Umuryango wa EAC waba werekeza ku gusenyuka
ibi bintu ndabona twageze mubihe byanyuma kbx