IMG_2152

RDC: Kamerhe yasabiye Abakozi ba Leta bari mu bice bigenzurwa na M23 gukomeza guhembwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’inteko ishinga amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, yasabye ko buri gihe umushahara w’abakozi ba Leta n’abakozi b’ibigo bya Leta biherereye mu turere tugenzurwa n’inyeshyamba za AFC / M23 zishyigikiwe n’u Rwanda wakomeza gutangwa.

Ibi yabisabye ku Cyumweru, itariki ya 15 Kamena, mu ijambo rye risoza inama isanzwe y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ya DRC.

Vital Kamerhe yagize ati: “Nkuko twabishimangiye mu nama nyinshi muri iki gihembwe, twongeye gusaba Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’intebe, ndetse n’abagize guverinoma bose ko imishahara y’abakozi ba Leta n’abakozi b’ibigo bya Leta mu turere twigaruriwe ikomeza gutangwa ku gihe. Intambara ntigomba kwemererwa kuba urwitwazo rwo gutanga ibihano bibiri kuri aba baturage.”

Ibi ngo ntabwo ari ibintu bishya. Kamerhe yibutsa ko mu gihe cyashize uburasirazuba bw’igihugu bwarigaruriwe n’abanyamahanga, abakozi ba Leta batigeze bagira ibibazo by’imishahara.

Ati: “Twarabikoze igihe hari harigaruriwe na Uganda n’u Rwanda, kandi icyo gihe twari dufite imitwe irenga itandatu y’inyeshyamba. Ibice bitatu bya kane by’igihugu byari  byarigaruriwe, ariko umushahara uratangwa. Twaranabikoze; dushyigikira abakoresha tuzana abashoramari mu by’ubukungu bo muri Bukavu, Goma, Butembo, na Beni muri Kinshasa, bari bungukiye muri kiriya gihe mu nkunga yatanzwe n’Ikigo cy’iterambere ry’inganda.”

Mu ijambo rye kandi, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, yakanguriye bagenzi be mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kurwanya icyo yise intambara y’ubushotoranyi y’u Rwanda mu burasirazuba bw’igihugu ikorwa na M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *