Hatangijwe School Zone Project, umushinga ugamije kurinda abana impanuka

Sangiza iyi nkuru

Mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’umuryango mpuzamahanga w’Abanyakoreya uharanira iterambere KOICA, batangije umushinga uzwi ku izina rya ”School Zone Project.”

Ni umushinga ugamije kurinda abana b’abanyeshuri kwibasirwa n’impanuka za hato na hato mu nkengero z’amashuri mu gihe bajya cyangwa se bava ku mashuri yabo.

Road-safety-Bugesera

Impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu by’ibasira abana b’abanyeshuri mu gihe bava cyangwa se bajya ku mashuri yabo bitewe n’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda.

Ubusanzwe mu mihanda haba ibyapa bigaragaza kugabanya umuvuduko ku binyabiziga, ariko ugasanga hamwe na hamwe hegereye ibigo by’amashuri y’abana ibyo byapa ntabihaba, ariho akenshi usanga biba intandaro y’impanuka za hato na hato zihitana ubuzima bw’abana b’abanyeshuri mu gihe bajya ku mashuri yabo nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana avugako ari muri urwo rwego mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Kicukiro, hatangijwe umushinga witwa ”School Zone Project”, ugamije gukora ubukangurambaga ku bantu bose ngo bamenye kubahiriza ibyapa no kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga mu mihanda mu gihe bageze mu nkengero z’ibigo by’amashuri, birinda ingaruka zirimo guhitana ubuzima bw’abana b’abanyeshuri.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *