Dutoze abana bacu umuco wo kuba inyangamugayo no kwimakaza Ubunyarwanda – Jeannette Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umufasha wa perezida wa repubulika, madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru yifatanyije n’umuryango, Mothers Union muri yubile y’imyaka 50 uyu muryango umaze. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku Itorero ry’Abangilikani ku Kibagabaga.

Corg0SJXgAANdYK

Umuryango Mothers Union ugizwe n’abanyamuryango babarirwa muri miliyoni 4 ku Isi yose, ukaba wita ku miryango y’abakirisitu itifashije ndetse ikayikorera ubuvugizi butandukanye.

Corg0UIWAAA6UzR (1)

Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, madamu Jeannette Kagame yatangiye yifuriza abanyamuryango ba Mothers Union isabukuru nziza y’imyaka 50 imaze, avuga ko anejejwe no kuba yifatanyije nabo.

Corg0ZpXEAEF6Zh

Umufasha wa perezida wa Repubulika kandi yahaye ikaze mu Rwanda perezida wa Mothers Union. Yavuze kandi ko kongera kuvuka kw’u Rwanda kutari kumera nk’uko kumeze iyo hatabaho kwitabwaho n’abamama bacu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yagize ati: “Ibikorwa mwagezeho ni indashyikirwa, kuba mufasha imiryango kwimakaza amahoro mu ngo zabo kuko urugo rwiza,rugereranwa n’ijuru rito ku isi. D ukomeze gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda. Dutoze abana bacu umuco wo gukora, kuba inyangamugayo,kureba kure,no kwimakaza Ubunyarwanda .”

Corg0SwWgAAdkML

Isabukuru y’imyaka 50 Mothers Union imaze yahurije hamwe abantu bagera ku 3,000 baturutse imihanda yose, abenshi muri bo bakaba ari abagore. Hari kandi abayobozi b’itorero rya Angilikani batandukanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *