Ikipe ya Police FC yandikiye ubuyobozi bw’Ihyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWFA) isabwa kurenganurwa ku karengane yakorewe ikina na APR FC. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku wa 04 Werurwe 2020. Igitego cya Danny Usengimana ni cyo cyatandukanyije impande zombi, kinahesha ikipe y’ingabo z’igihugu amanota atatu yatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 51. Ibaruwa Police FC yandikiye FERWAFA, ivuga ko muri uriya mukino” hagiye hagaragara amakosa yakozwe n’abasifuzi barimo Abdul Twagirumukiza wahindutse ku rutonde rw’abasifuzi rwari ruteganyijwe ku munota wa nyuma.” Ikipe ya Polisi ivuga ko ” hari abakinnyi( ba APR FC ) bagiye bakora amakosa akomeye, bakihanangirizwa incuro zirenze enye ariko ntibahabwe amakarita.” Icyasembuye aba Polisi ni Penaliti bavuga ko bagombaga guhabwa, ubwo rutahizamu Iyabivuze Osee yashakaga gukata umupira imbere y’izamu bikarangira umupira ugaruwe n’ukuboko kwa myugariro, Buregeya Prince Aldo wa APR FC. Polisi FC isanga ririya kosa ryakagombye kuba ryaravuyemo penaliti. Iyi kipe kandi isanga abasifuye uriya mukino bagomba gufatirwa ibihano, ngo kuko imisifurire nk’iyo bagaragaje ishobora kudindiza iterambere rya ruhago nyarwanda. Mu busanzwe byari biteganyijwe ko umukino wa Police na APR FC usifurwa na Uwikunda Samuel, gusa FERWAFA iwuha Abdul Twagirumukiza ku mpamvu itaramenyekana. Gutsindwa uyu mukino byatumye ikipe ya Police FC itakaza umwanya wa kabiri yariho kuko wahise ufatwa na Rayon Sports, nyuma yo kujya gutsindira Étincelles i Rubavu.

4 Responses
Polisi yatabaje FERWAFA iyisaba kuyirenganura ku ‘karengane’ yakorewe ikina na APR
Ubwo se police iratakambira Ferwafa aho yakoranye na RIB NK’ibisanzwe igakora dosiye dore ko ibimenyetso ibifite.
Polisi yatabaje FERWAFA iyisaba kuyirenganura ku ‘karengane’ yakorewe ikina na APR
Kwibira APR ni ibisanzwe nka Misa ya Mbere