Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru, Patrick Pouyanne, yatangaje ko TotalEnergies iteganya gusubukura umushinga wa miliyari 20 z’amadolari wo gucukura liquefied natural gas (LNG) muri iyi mpeshyi.
Yabajijwe igihe cyagenwe mu nama Nama y’Ingufu z’u Buyapani yabereye i Tokyo nk’uko inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Uyu mushinga wahagaritswe kuva mu 2021, nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’ibitero by’ibyihebe mu majyaruguru ya Mozambique, uteganya guteza imbere amariba ya gaz ya Golfinho na Atum mu gace kegereye inyanja ndetse no kubaka uruganda rutunganya gaz.
Umushinga uzaba ufite ubushobozi bwo gutanga metric tons miliyoni 13.12 ku mwaka.
TotalEnergies ni yo ikora umushinga ikaba ifitemo imigabane ingana na 26.5%, ikurikirwa na Mitsui & Co ifitemo 20%, mu giheENH ya leta ya Mozambique ifitemo 15%. Ibigo bya leta y’u Buhinde na Thailande, byihariye imigabane isigaye.
Ibi byose bishobotse nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe kurwanya ibyihebe byari byarazengereje amajyaruguru ya Mozambique, ahari uyu mushinga, zibashije kongera kuhagarura umutekano mu buryo bugaragara nyuma y’imyaka ine zihamaze.


