Des-grenades-exposees-par-la-police-burundaise-a-Bujumbura-3800x2138_c

Burundi: Abakekwaho kuba inyuma y’igitero cya grenade cyahitanye abantu 3 bo mu muryango umwe bafashwe

Sangiza iyi nkuru

 

Igitero cya grenade cyabaye mu ijoro ryo ku wa kane, tariki ya 12 Kamena, mu Mudugudu wa Bibara, komini Mutumba, intara ya Karusi (mu burasirazuba bwo hagati mu Burundi), cyahitanye ubuzima bw’abantu batatu bo mu muryango umwe.

 

Abandi bantu babiri barakomeretse bikabije muri icyo gitero kandi abantu barindwi ubu bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.

 

Abayobozi barimo gusuzuma impamvu yateye ubu bwicanyi ngo ishobora kuba ari amakimbirane ashingiye ku butaka.

 

Ibyago byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo abantu batamenyekanye bateraga grenade mu rugo rwa Jean Berchmans Bavumiragiye.

 

Igisasu cyaturikanye umugore we, Sylvie Ngabireyimana (31), n’abakobwa babo bombi, Élissa Nibiturinda na Ineza.

 

Jean Berchmans, ufite imyaka igera kuri 35, n’umwe mu bakobwa be, Éliane Nishemezwe, bakomeretse bikabije bajyanwa byihutirwa ku kigo nderabuzima.

 

Mu gitondo cyo kuri wa Kabiri ushize, itariki ya 17 Kamena, nibwo abapolisi bafatiye abantu barindwi mu ngo zabo mu Mudugudu wa Bibara, babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ibanze.

 

Abo ni Ezechiel Nkuriki, Emmanuel Ruterintimba, Gabriel Mudende, TimothĂ©e Simbananiye, Angelus Ntomoka, Hamuduni Basabe, na Pascal Kubwimana. Ubu bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’Intara ya Karusi mu rwego rw’iperereza.

 

Nk’uko umuyobozi w’umudugudu, Antoine Bigirimana abitangaza, ngo icyateye iki gitero ntikiramenyekana neza, ariko ibimenyetso bya mbere byerekana amakimbirane ashingiye ku butaka.

 

Abavandimwe b’abahohotewe, bababajwe n’ayo makuba, barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi mu mucyo. Barasaba kandi ubutabera no gukurikiranwa bidasubirwaho kw’ababigizemo uruhare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *