Sudani y’Epfo: Inka hafi 2,000 za Salva Kiir zibwe n’abarwanyi ba Dr. Riek Machar

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi bo mu mutwe wa SPLA-IO wa Dr Riek Machar kuwa Gatandatu bagabye igitero bagera mu gikingi cya perezida Salva Kiir biba inka hafi 2,000 zose.

Iyi mirwano yabereye muri Centrak Equatorial ikagera mu nkengero za Juba yaje kugera ahitwa Luri, mu birometero 15 mu majyepfo y’umurwa mukuru, Juba, aho perezida salva Kiir afite igikingi yororeramo inka nyinshi bivugwa ko ari ryo shoramari rinini yakoze ku giti cye.

Nk’uko amakuru avuga, ngo ingabo za leta ntabwo zari ziteguye imirwano iyo ari yo yose hafi y’icyo gikingi kandi ngo nta n’ingabo zigaragara zari zaroherejwe aha hantu cyangwa se ngo habe hari izindi hafi aho zashoboraga gutabara, bituma abarwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi babasha kwiba izi nka nta nkomyi.

kiir-2

Abaturage ngo bari bazi ko ingabo za Machar zashakaga kwigarurira iki gikingi zigana i Juba, ariko zaje ahubwo guhindukira zigenda zitwaye inka za perezida.

“Twari twiteguye urugamba rurerure hagati y’impande ebyiri. Ingabo zitavuga rumwe n’ubutegetsi zagize gutya ziburana umubare munini w’amatungo” , uwo ni umwe mu bari bahari wavuganye na Chimpreports kuri telephone.

Muri Sudani y’Epfo ngo ni ibisanzwe gusahura ibintu byiganjemo ibyo kurya mu rwego rwo kubona ibyo kugaburira abarwanyi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Imirwano ikomeye yabereye mu gice cya Equatoria, aho kuri iki Cyumweru, Dr Machar yagize Lt Gen. John Jok Gat umuyobozi w’ingabo ze muri iki gice nk’uko itangazo ryavuye ku muvugizi we, James Gatdet Da, ryabyemeje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *