HRW irashinja M23 kwimurira Abanyekongo mu Rwanda ku gahatoMuri raporo yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 18 Kamena 2025, n’umuryango HRW (Human Rights Watch) ubuyobozi bwa M23-AFC, bukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, burashinjwa kwirukanira ku gahato abaturage ba Congo mu Rwanda bwitwaje gucyura ku bushake abenegihugu b’u Rwanda.
Uyu muryango uvuga ko iki gikorwa cyibasiye abantu barenga 1.500 mu minsi yashize, kigize ibyaha cy’intambara.
Nk’uko HRW ibitangaza, abantu benshi birukanwe mu mudugudu wa Karenga (muri Teritwari ya Masisi), ahari hazwi nk’indiri ya FDLR, ariko ngo ntabwo bose bakomoka mu Rwanda, bitandukanye n’ibyo M23-AFC ivuga. Ahubwo, bamwe ngo ni abenegihugu ba Congo, bibeshyweho ko ari abanyamahanga.
Iperereza ryakozwe na HRW bivugwa ko ryerekana ko abo bantu bateranirijwe i Sake, bakimurirwa i Goma, hanyuma bagashyirwa ku rutonde kugira ngo berekeze mu Rwanda, badahawe amahirwe yo kuburana kw’iyirukanwa ryabo.
Umushakashatsi muri HRW, ClĂ©mentine de Montjoye abisobanura agira ati: “Ikarita yabo y’itora, akenshi ni yo yonyine ibaranga, yatwitswe n’abayobozi ba M23-AFC, ibashinja gukoresha inyandiko mpimbano.”
Kuri HRW, ibyo bikorwa binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa muntu n’amategeko arengera ikiremwamuntu.
ClĂ©mentine de Montjoye agira ati: “Byaba bireba abaturage ba Congo cyangwa impunzi z’Abanyarwanda, kwimura abaturage ku gahato ni ukurenga ku mategeko mpuzamahanga, ndetse rimwe na rimwe akaba ari icyaha cy’intambara”.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta ugaragaza kandi uruhare rwa UNHCR, aho ngo abakozi ba yo batanze inkunga y’ibikoresho byo kwimura abantu batabishaka.
Umushakashatsi ati: “UNHCR ifite inshingano zo kugenzura umwirondoro n’ubushake bw’abaturage barebwa no gutaha. Icyakora, ibyo ntibyakozwe neza muri iyi dosiye”.
HRW itanga urugero rw’uwitwa MĂ©lance Maniraguha Ndikubwimana, yumvise mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde ku itariki ya 20 Gicurasi 2025.
Uyu yagize ati: “Nta muntu n’umwe nzi hano. Ndi Umunyekongo. Ndashaka gutaha.”
Raporo ivuga ko kuva muri Gicurasi 2025, M23-AFC yakoze ubukangurambaga bukomeye bwo “gutahuka” ku baturage bavuga ko ari Abanyarwanda, cyane cyane ngo bwibasiye Abahutu b’Abanyekongo.
Bamwe ngo bashinjwe babeshyerwa kuba abanyamuryango cyangwa abaterankunga ba FDLR cyangwa se ko bafite imitekerereze y’ “itsembabwoko”, birukanwa nta bimenyetso cyangwa bitanyuze mu nzira ikwiye.
HRW ikaba isaba iperereza ryigenga kandi irasaba amahanga kwamagana byimazeyo ibyo bikorwa.



2 Responses
Ariko, HRH ishinzwe abantu bamwe gisa!!!!! abatutsi bariwe kumanywa nki hene ko kugezubu ntacyo iravuga!! None umuntu atashye nta n’ urushyi akubiswe, basakuje!!!!!! Aka n’ akumiro.
ariko HRW ni igicucu koko, none se mu Rwanda ni Mabuso? uzabaze abo baturage uzasanga bari mu miryango yabo banafite indangamungu na passport. kandi bashatse gusubira mur Kongo ntawababuza kuko bajyayo nkabandi banyarwanda bose