Kagere Meddie ni umurozi -Umukecuru ufana Young Afrikans

Sangiza iyi nkuru

Umufana uzwi cyane w’Ikipe ya Young Afrikans, Sophia Merchior Nyamwaka uzwi nka Mama Pili avuga ko uburyo Umunyarwanda ukinira ikipe mukeba ya Simba FC, Kagere Meddie akina ari nk’umurozi, ingingo ituma avuga ko aba adashaka kumubona ku mukino w’amakipe yombi.

Mama Pili Bongo5 dukesha iyi nkuru yamusanze mu Mujyi wa Dar Es- Salam mu gace ka Mikumi. Ni umukecuru uvuga ko yafannye Young Africans kuva mu 1974 akiri umwana muto. Icyo gihe iyi Kipe yakiniraga ahitwa Nyamagana mu Mujyi wa Mwanza.

Amagambo y’uyu mufana ukomeye aje mbere y’aho Young Afrikans izacakirana na Simba FC kuri uyu wa 8 Werurwe 2020.

Avuga kuri Kagere wari wabazonze mu mukino ubanza ndetse bakamukoreraho penaliti. Ati ” Wowe umukino ubanza wawubonye ute? Iriya yari penaliti koko? Si penaliti, umupira wari hanze ariko Kagera yarigushije. Ni cyo gitego twatsinzwe, twe ntitujya dutsindwa ahubwo twarabatsinze.

Abajijwe n’Umunyamakuru Hamza Fumo, umukinnyi adashaka kubona ku mukino uzabahuza na Simba FC, Mama Pili ati ” Kagere Meddie, uriya muhungu ni umurozi,akinira ku mpigi, ntidushaka kumubona mu kibuga. Simukunda kabisa. Kina umupira ugaragare.”

Abajijwe niba yaba atibonamo Kagere kubera ko azengereza ikipe ya Simba kubera ubuhanga bwe, Mama Pili ati ” Ntabwo namugereranya mu bushobozi nk’ubwa Morrison, Sisimbi, Duma ntabwo akina nkabo.”

Amagambo ya Mama Pili agaragaza ko abafana ba Young Afrikans batinya cyane Kagere Meddie, si uko koko ari umurozi. Ibivugwa byose ni imvugo z’abafana.

Arakemanga abasifuzi

Mama Pili avuga ko yizeye ko ikipe ashyigikiye izatsinda Simba ibitego bibiri ku busa. Agaruka ku kuba ariko ngo ” Abasifuzi bashobora kwibira Simba. Umuntu atsinze igitego ukacyanga uba umubabaje. Gusa wibuke ko no mu mukino ubanza twabatsinze [2-1] Nibatwiba njyewe sinzita kuba nkuze, nzamanuka mu kibuga mpangane n’umusifuzi. (…).”

Uyu mukecuru avuga ko insinzi bayizeye nta kabuza bitewe na morali iri mu ikipe ashyigikiye.

Ikiganiro Mama Pili yagiranye na Bongo5 :

YouTube player

Umukino wa Young na Simba ukunda kuvugisha benshi amangambure bitewe n’uburyo amakipe yombi ahora ahanganye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kagere Meddie ni umurozi -Umukecuru ufana Young Afrikans
    Kagere Medie mukundira kiriya kimenyetso cyo guhisha ijisho rimwe… I love you kagare 6..

  2. Kagere Meddie ni umurozi -Umukecuru ufana Young Afrikans
    Kagere Medie mukundira kiriya kimenyetso cyo guhisha ijisho rimwe… I love you kagare 6..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *