Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Kamurera, mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, Habumugisha Valens arakekwaho kwiba televiziyo y’umwe mu baturage ayobora.
Amakuru agera ku Munyamakuru wa Bwiza.com mu Karere ka Rusizi avuga ko Habumugisha wanakoraga nk’umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage w’Akagari ka Kamurera yaba yaribye iyo televiziyo y’umuturage ayobora akoresheje umukozi wo mu rugo rw’uwo muturage.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Nsengiyumva Jean Marie Vianney utuye mu Mudugudu wa Gikombe, yavuze ko “Uyu muyobozi we yamwibye televiziyo ya fulati [flat] akoresheje umukozi we wo mu rugo witwa Byukusenge Gérardine w’imyaka 19 y’amavuko, wayimushyiriye.”
Yabwiye Bwiza.com ko yari yayiguze amafaranga 159,000, uyu muyobozi akaba ngo yari yemereye uyu mukobwa amafaranga 150,000 igihe azaba amaze kuyimushyikiriza.
Gitifu Habumugisha yiyegereje umuryango hari icyo agamije
Nsengiyumva akomeza atangariza Bwiza.com ko uyu muyobozi yari azi aho iyi televiziyo iri muri salo ye kuko yari yarayihabonye aje kubakangurira ibikorwa by’isuku mu mpera z’umwaka ushize. Avuga ko mu ntangiro z’uyu mwaka Gitifu Habumugisha ari bwo yatangiye gucudika n’uyu mukozi wo mu rugo, Byukusenge Gérardine.
Uyu muturage akomeza kandi avuga ko Byukusenge yabajije Gitifu Habumugisha niba nta mugore afite kuko gukundana n’umugabo ufite undi mugore atabishobora, undi abanza kumuhakanira.
Umukobwa kandi ngo yabajije uyu muyobozi impamvu yambara impeta undi ngo amubwira ko ” Afite umugore n’abana 3 ariko umugore akora kure kandi yamunaniye, akaba ashaka ko baba inshuti.”
Gitifu Habumugisha yasabye Byukusenge ko baryamana Ngo muri ubwo bucuti bwabo bombi, uyu muyobozi yatangiye kujya aza muri uru rugo ba nyira rwo bagiye ku kazi agasaba uyu mukobwa ko baryamana ngo akajya abyanga, nk’uko umukobwa abivuga, ngo umukobwa aza kumubwira ko ashaka kuva muri urwo rugo kuko yabonye akazi mu rundi, undi amusaba kuzagenda amuhaye iyo televiziyo akamuha amafaranga 150,000. Nsengiyumva uvuga ko yibwe ati ’’ Ku wa Mbere tariki ya 2.3 nabyutse ngiye ku kazi umukobwa ndamubura, ndebye televiziyo muri salo nsanga ntayo, mpuruza abaturanyi turamushakisha tumubona ku manywa. Byukusenge yemeye ko ari we wayijyanye yanayihereye uwo muyobozi mu gashyamba kari hafi y’aha dutuye, tumushyikiriza RIB akomeza kubyemeza. Cyakora amafaranga yo ngo ntiyayamuhaye, yamubwiye ko agiye kuyamuzanira ntiyagaruka.’’ Umukobwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) anemera ko yahaye televiziyo Gitifu Habumugisha Valens. Kuri ubu Gitifu Habumugisha arahigwa bukware ngo ahatwe ibibazo ku byaha akekwaho. Uyu muturage uvuga ko yibwe avuga ko yifuza ko uyu muyobozi Habumugisha Valens yafatwa, akamugarurira televiziyo ye, akanamuha indishyi z’akababaro z’igihe cyose amaze asiragira. Ubwo ubuyobozi bwahamgaragara Habumugisha ngo agarure iby’abandi bitarafata indi ntera, yarabututse kuri telefoni ahita anayizimya. Ubucuti bwa Gitifu Habumugisha kandi bunagaragarira mu butumwa bugufi bandikiranaga kuri telefoni. Binavugwa ko yari yaramubwiye kujya abusiba ariko umukobwa ntiyabusiba, ngo telefoni y’uyu mukobwa nayo ifitwe na RIB. Bwiza.com yagerageje guhamagara Habumugisha Valens ku murongo wa telefoni ngo imubaze niba ibimuvugwaho ari impamo ntibyakunda. Gitifu Habumugisha yanditse asaba guhagarika akazi Gitifu Habumugisha Valens ukekwaho ubujura yari aherutse kwandikira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ibaruwa asaba guhagarika akazi ku wa 4 Werurwe 2020, nyuma ahita anaburirwa irengero. Umwe mu bayobozi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko kopi y’iyi baruwa na Bwiza.com ifite, yayishyikirijwe kandi ko uyu Habumugisha Valens yahise abura kugeza kgeza ubu. Uyu muyobozi kandi avuga ko urwandiko Habumugisha yandikiwe rumuhamagaza kuri RIB uwarumushyiriye yamubuze ngo arumuhe. Yagize ati’’ Hashize icyumweru ntawe umuca iryera, ibaruwa isezera yarayanditse kopi nanjye ndayifite, gusa RIB iracyamushakisha.’’ Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ntibuzihanganira iyi myitwarire Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko n’ubwo ibaruwa itaramugeraho ariko ingeso nk’izi zitakwihanganirwa. Ati’’ Ibaruwa sindayibona nzayireba ku wa Mbere ngeze ku kazi ariko umuyobozi nk’uwo ujya mu bikorwa byo kwiba abaturage ntidushobora kumwihanganira.’’ Imyitwarire mibi kuri ba gitifu bagenda bayobora Akagari ka Kamurera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka ka Kamurera, Habumugisha Valens akekwaho ubujura mu gihe n’uwari Gitifu w’aka Kagari, Kamanzi Callixte amaze amezi hafi ane yarahagaritswe kubera ingeso mbi zamugaragayeho. Muri izi ngeso harimo: kwambura abaturage amafaranga bamugurije, kubaha sheki zitazigamiwe, ruswa, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi nk’uko byemezwa na Meya Kayumba. Ubuyobozi bw’Akarere bwatangarije Bwiza.com ko bugiye kugashaka uba ayobora aka ka Kagari ka Kamurera. Abayobozi b’inzego z’ibanze bakunze kugaragaraho imyitwarire mibi gusa akenshi ntibikunze kumenyekana mu bitangazamakuru.
Byukusenge Gérardine wemera ko yibye televiziyo ya shebuja Nsengiyuma akayijyanira Gitifu Habumugisha

Nsengiyumva asigaje imizindaro gusa

Ibaruwa ya Habumugisha Valens isaba guhagarika akazi



2 Responses
Rusizi: Gitifu arakewaho kwiba televiziyo y’umuturage
Nugukurikirana hakarebwa ukuri kose kwabyo kuko bitumvikana uko télévision igura 159 000 igurwa 150 000 ali inyibano ibyo uwo mukobwa nawe avuga nabyo ntibimukuraho kuba umujura ibyo kuryamana byo byarabaye bitarabaye ni banga ryabo kandi sicyo cyaregewe si nawe wareze
Rusizi: Gitifu arakewaho kwiba televiziyo y’umuturage
Nugukurikirana hakarebwa ukuri kose kwabyo kuko bitumvikana uko télévision igura 159 000 igurwa 150 000 ali inyibano ibyo uwo mukobwa nawe avuga nabyo ntibimukuraho kuba umujura ibyo kuryamana byo byarabaye bitarabaye ni banga ryabo kandi sicyo cyaregewe si nawe wareze