d7fb1c30-b6ec-11ef-a2ca-e99d0c9a24e3

Zambia: Umuryango w’uwahoze ari perezida wanze gucyura umurambo we uvanwa muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, wahagaritse gucyura umurambo we uvanwa muri Afurika y’Epfo, ushinja guverinoma kutubahiriza amasezerano y’ingenzi ku muhango wo kumushyingura.

Iyi gahunda yari yararangiye kandi umubiri we wagombaga gusubizwa mu gihugu kuri uyu wa Gatatu ushize mu ndege yakodeshejwe nyuma y’iminsi myinshi yo gushidikanya n’imishyikirano hagati y’umuryango na guverinoma.

Ariko ubu umuryango wahagaritse uwo mugambi, uvuga ko “bigoye cyane kwizera ko guverinoma izakomeza amasezerano bagiranye”.

Ku wa Gatatu, Umuvugizi w’umuryango, Makebi Zulu, yagize ati: “Ikibabaje ni uko ibisigazwa bya Perezida Edgar Chagwa Lungu bitagaruka uyu munsi.”

Zulu yavuze ko guverinoma yasohoye umushinga wa gahunda yo gushyingura, itabanje kugisha inama umuryango nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Byari biteganijwe ko Perezida Hakainde Hichilema yakira umurambo ukigera ku kibuga cy’indege ku murwa mukuru, Lusaka.

Umurambo w’uwahoze ari perezida wari ugiye kujyanwa aho yari atuye i Lusaka aho yari gusezererwa  ku itariki ya 22 Kamena akazashyingurwa bukeye.

Mu ijambo yavugiye muri Afurika y’Epfo ku wa Gatatu, Zulu yavuze ko guverinoma yatandukiriye gahunda yemeye.

Zulu wari ukikijwe n’abagize umuryango wa hafi wa Lungu yagize ati: “Turizera ko umunsi umwe, ibisigazwa bye bizasubizwa mu rugo kandi bigashyingurwa.”

Guverinoma ntiratanga ibisobanuro.

Gutinda bibaye ku nshuro ya kabiri umuryango wanga gucyura umurambo, kubera amakimbirane akomeje kwiyongera hagati ya wo na guverinoma ku bagomba kugenzura gahunda yo gushyingura.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, PF, Lungu yayoboye kugeza apfuye, ryashyigikiye imyifatire y’umuryango kandi bashinja guverinoma gushaka kugira icyunamo politiki.

Lungu wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021, yapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi apfiriye muri Afurika y’Epfo aho yari ari kwivuriza indwara itaramenyekana. Ni mu gihe icyunamo cy’iminsi 16 gikomeje muri Zambia.

 

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *