Umuntu utaramenyekana akomeje kwandika ubutumwa butandukanye ku rukuta rwa Instagram rwa Kizito Mihigo uherutse gupfa, ntibuvugweho rumwe n’abantu babusoma.
Uru rukuta rwitwa @kizitomihigoforpeace, uyu muhanzi yarukoreshaga atangaza ibikorwa bye bitandukanye, byiganjemo iby’umuziki. Nyuma ya tariki ya 11 Gashyantare, ntirwongeye kugaragaraho ubutumwa n’ibikorwa bye. Hashize iminsi 17 (tariki ya 28) uyu muntu wibazwaho yatangiye kurukoresha.
Kuri iyo tariki, yashimiye abakunzi ba Kizito Mihigo urukundo bamugaragarije mu bihe bitandukanye, asaba gukomeza kumva indirimbo ze. Ubu ni ubutumwa yanditse mu rurimi rw’Icyongereza buri kumwe n’ifoto y’uyu muhanzi.
Tariki ya 29 Gashyantare. Uyu muntu yashyize urutonde rw’indirimbo 58 kuri uru rukuta, zose za Kizito Mihigo, abaza iyaba yarakunzwe kurusha izindi.
Hashize iminsi itanu kuri uru rukuta hashyizwe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zirimo Twanze Gutoberwa Amateka n’Igisobanuro cy’Urupfu. Tariki ya 6 Werurwe nabwo hashyizweho ubundi.
Ubu butumwa butera bamwe kwibaza
@khannylaxino yabajije ati: “ Ese ni nde urigukoresha iyi account ya nyakwigendera?”
@nyagataregirls we yagize ati: “… Uwo mugabo cyangwa umugore uri gukoresha iyi account aratuma tumwibazaho. Live atwiyereke.”
@eliasdusengeyahoo.f ati: “ Nange sinumva umuntu ukoresha iyi account n’icyo agamije.”
@shemaliliane4: “ Uyu muntu ariko ukoresha urubuga rwa Kizito Mihigo ninde …”
Mu bihe bitandukanye, uyu muntu ukoresha uru rubuga yavuze ko uru rukuta ndetse n’izindi zirimo iz’umuryango wa Kizito Mihigo for Peace (KMP) ziri mu maboko y’abazireberera (Management).
Urupfu rwa Kizito Mihigo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’urwa Polisi y’Igihugu zatangaje tariki ya 17 Gashyantare 2020 ko Kizito Mihigo yapfiriye muri kasho ya sitasiyo ya Remera. Tariki ya 22 ni bwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo nyuma yo kumusezeraho mu rugo ndetse no kumusabira muri misa yabereye muri Paruwasi ya Kiliziya Gatolika ya Ndera.



4 Responses
Umuntu ukomeje gukoresha ‘Instagram’ ya Kizito Mihigo aribazwaho
Ntabwo bavuga Itorero rya kiliziya gatolika niba utazi kwandika uzareke akazi.
Umuntu ukomeje gukoresha ‘Instagram’ ya Kizito Mihigo aribazwaho
Ntabwo bavuga Itorero rya kiliziya gatolika niba utazi kwandika uzareke akazi.
Umuntu ukomeje gukoresha ‘Instagram’ ya Kizito Mihigo aribazwaho
Icyo kibazo wakibaza abamwishe kuko nibo baherukana nawe ubwanyuma!! Ubwo bari budusubize
Umuntu ukomeje gukoresha ‘Instagram’ ya Kizito Mihigo aribazwaho
Icyo kibazo wakibaza abamwishe kuko nibo baherukana nawe ubwanyuma!! Ubwo bari budusubize