Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Kamena, White House yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azafata icyemezo ku gutera cyangwa kudatera Iran “mu byumweru bibiri”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma ya saa sita, ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt yagize ati: “Reka tubyumve neza, Iran ifite ibyo ikeneye byose kugira ngo igere ku ntwaro za kirimbuzi. Icyo bakeneye ni icyemezo cy’umuyobozi w’ikirenga cyo kubikora, kandi bizatwara ibyumweru bibiri kugira ngo barangize gukora iyo ntwaro.”
Leavitt kandi nk’uko tubikesha Euronews, yavuze ko Amerika nta kimenyetso yabonye cyerekana ko u Bushinwa bushobora kugira uruhare mu bya gisirikare mu ntambara ya Iran.
Hagati aho, ibitaro biherereye i Beersheba, muri Israel, byibasiwe n’igitero cya misile zaturutse muri Iran, bivuga ko cyari kigendereye ibirindiro bya gisirikare biri hafi aho.
Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Israel, kuri uyu wa Gatanu cyuzuza icyumweru gitangije ikiswe Operation Rising Lion yo gusenya gahunda ya Iran yo gutunga intwaro za kirimbuzi, ivuga ko abantu 71 bakomerekeye muri icyo gitero.


