Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda (RWANBATT-2), zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) muri Malakal, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku bantu barenga 400 bavanwe mu byabo baba mu Nkambi y’abavanwe mu byabo iri muri Malakal.

Muri icyo gikorwa harimo gukwirakwiza imiti no kuvura indwara zitandukanye nka malariya, indwara z’ubuhumekero, ndetse n’izo mu nda. Harimo kandi gusuzuma umuvuduko w’amaraso no gukangurira abantu kwirinda indwara zitandura.

Zacharia Deck, Umuyobozi w’iyi nkambi, yashimiye byimazeyo itsinda ry’ubuvuzi rya RWANBATT-2 ku nkunga yabo itagereranywa.
Yashimye kandi ubufasha bakomeje gutanga ndetse n’ubufatanye bukomeye hagati ya RWANBATT-2 n’abavanwe mu byabo bacumbikiwe muri iyi nkambi y’i Malakal.


