Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Abanyamerika bari muri Qatar bagomba “kwikinga” kugeza igihe bazamenyeshwa amabwiriza mashya.
Uyu muburo wo kwigengesera watanzwe kuri uyu wa Mbere mu gihe hikangwa ko Iran ishobora kwibasira inyungu za Amerika n’abaturage ba yo muti Qatar mu rwego rwo kwihorera.
Hagati aho nk’uko byatangajwe na NBC, ibiciro bya peteroli byazamutse ku isoko nyuma y’igitero cya Amerika ku bigo bya Iran bitunganya ingufu za nikeleyeri.
Mu gihe abashoramari ngo bapimaga ingaruka zishobora guterwa no guhagarika peteroli biturutse ku makimbirane akomeje kwiyongera, kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Kamena, ibiciro byari byazamutse.
Impamvu nta yindi n’uko Iran ari cyo gihugu cya gatatu mu muryango wa OPEC giturukamo peteroli nyinshi ikoreshwa hirya no hino ku Isi.


