Abahanzi b’ibyamamare muri Uganda Bebe Cool na Bob Wine, nyuma yo guhora barebana ayingwe, kuri ubu Bebe Cool yahamije ko amwanga koko byukuri .

Vuba aha nibwo Bebe Cool yashimangiye ku mugaragaro ko yanga Bob Wine ndetse akaba atazanamushyigikira mu bikorwa arimo byo kwiyamamariza kuba mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda.
Ibi yabitangaje ubwo yumvikanaga kuri imwe mu maradiyo ya Uganda ari kumwe n’umugore we Zuena mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yabazwaga niba azashyigikira Bob Wine nawe yivayo ashimangira ko atanabirota.
Kuvuga ko adateze kumushyigikira, ahanini bishingira ku makuru yari amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugabo yiteguye gufasha Bob Wine kwegukana uwo mwanya mu Nteko Ishingamategeko.
Yagize ati” Sinigeze ngerageza gukora icengezamatwara yo kwamamaza Bob Wine mu buryo runaka haba no mu itangazamakuru, kuko simukunda habe namba murumva ko ntaho nahera mushyigikira”
Ni kenshi aba basore byagiye bigaragara bashwana undi munsi bakiyunga, kugeza ubu bikaba bikomeje guteza urujijo ku bakunzi babo bibaza aho bizagarukira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


