RBC irasabwa gukorana neza na za farumasi nyuma yo gusanga hari imiti myinshi yangirikira mu bubiko

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyasabwe n’abagize inteko ishinga amategeko, komisiyo ishinzwe kugenzura imari n’umutungo wa leta, PAC, kunoza imikoranire na za farumasi z’uturere. Ibi bikaba byatangajwe nyuma y’aho abadepite basanze hari imiti yangirikira mu bubiko kubera ko itabashije kugezwa ku baturage uko bikwiye.

Abadepite basobanuriwe uburyo ububiko rusange bw’ imiti buherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali bwakira ubwoko bubiri bw’imiti. Burimo imiti iba yaguzwe kugira ngo izagurishwe ndetse n’imiti itagurishwa iba yabonetse ku nkunga y’abafatanyabikorwa. Iyo miti ikaba ari igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA, ivura igituntu ndetse n’indwara ya Malaria.

Hon. Juvenal Nkusi, ukuriye PAC, avuga ko gusura iki kigo bari bagamije kumenya ibibazo biri mu micungire y’imiti n’ibibazo ubu bubiko bw’ imiti buhura nabyo. Ni nyuma y’uko kandi Raporo y’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta ya 2014 -2015 igaragaje ko hari imiti myinshi yangirikira muri iki kigo.

Yagize ati: “…Kubyumva turabyumva,ariko icyo tureba ni resultats,Namwe ubwanyu iyo mubona ko hari imiti yarengeje igihe , ntekereza ko atari ikintu cyo kwishimira. Ntawavuga ngo ibintu bimeze neza, icyo umuntu agamije ni ukugirango iyo miti yangirika igabanuke bigere ku kigero cyemewe ku isi, kandi tugere ku micungire inoze.”

pharmacists-collect-unwanted-or-expired-prescription-and-over-the-c7dwa1

Umuyobozi wungirije wa RBC, James Kamanzi, yasobanuye ko n’ubwo imiti yangirika itagomba kurenza 5% hari imiti myinshi yangirikira mu bubiko atari uko abaturage batayikeneye ahubwo ari uko itabashije kubageraho.

Kudahuza imikorere hagati y’ububiko rusange ndetse na Pharmacie z’uturere ziza gushaka iyi miti, ngo bituma bigorana kumenya imiti runaka yashize ndetse naho ikenewe cyane nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuzima, Docteur Condo Jeannine avuga ko hari gahunda yo gukemura ikibazo cy’ imiti yangirikira mu bubiko : “Imiti yangirika igenda igabanuka ugereranije no mu myaka 5 cyangwa itandatu ishize. Icyo turi kwiga ni ukugirango iyo miti yangirika irusheho kugenda igabanuka. Turi gushyiraho ingamba kugirango ibibazo byose mugenda mwumva bigabanuke.”

RBC yasobanuye ko 50% by’ ibibazo byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku mikorere y’ubu bubiko bw’ imiti ari ibibazo birebana ahanini no kudatanga raporo zirebana n’ ibikorwa.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’ikigo RBC harimo ko systeme yitwa IRMS yari yarashyizweho hirya no hino mu bitaro n’ibigonderabuzima kugirango ifashe mu kumenya imiti yinjiye n’iyasohotse, ahenshi usanga idakoreshwa.

Abayobora ubu bubiko ariko bavuga ko kugirango imiti yakirwe bisigaye bifata ibyumweru 2 gusa, mu gihe mbere byafataga amezi agera kuri 3 bigatuma hari imiti yangirika itaragera no mu bubiko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *