Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ibigo bya nikleyeri byangiritse cyane mu bitero bya Amerika na Israel.
Ibi bije bihabanye n’ibyavuzwe n’umuyobozi wa Iran, Ayatollah Khamenei wavuze ko nta ngaruka zabayeho.
Araghchi yatangaje ko nta biganiro Iran izongera kugirana na Amerika, kandi ko Leta iri gusuzuma uko yareba inyungu z’abaturage mu buryo bushya.
Iran ishobora guhagarika ubufatanye na IAEA, ibyo bikabuza abagenzuzi kwinjira mu bigo bya nikleyeri.
Amerika yavuze ko ibyo bitero byasubije inyuma gahunda ya Iran imyaka myinshi, ariko raporo imwe ivuga ko byayisubije inyuma gusa amezi make.
Iran yavuze ko abantu 610 bishwe, naho Israel ikavuga ko yabuze abantu 28.


