Uwahoze ari gitifu yashyizwe ku ka rubanda azira kwaka ishimishamubiri

Sangiza iyi nkuru

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yashyize ku karubanda urutonde rw’abantu 53 barimo abahamwe n’icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019-2020, harimo Kanyarubindo Jean Baptiste wasabye ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Uyu yitwa Kanyarubindo Jean Baptiste, akaba abarizwa mu mudugudu wa Cyingoma, akagari ka Rusagara, Umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye.

Kanyarubindo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, akaba yarahamwe n’iki cyaha kiri mu bwoko bwa ruswa, mu rukiko rwa Nyanza. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.

Uru rutonde rwose ruriho abakoraga imirimo ikurikira: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umukozi wa BK, Umukozi wa Tigo, Umucuruzi, umworozi, abamotari, umusekirite w’abamotari, umukozi wa REG utanga amashanyarazi ndetse n’abapolisi.

Nk’uko bigaragara kuri uru rutonde kandi, umuntu wakiriye ruswa y’amafaranga make ni uwasabye indonke y’amafaranga y’u Rwanda 2000, mu gihe uwa menshi ari umukozi wa Banki ya Kigali wanyereje amafaranga y’u Rwanda 123,255,000.

Mu gushyira ahagaragara uru rutonde, hashingiwe ku ngingo ya 4(10o) y’Itegeko no76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi isaba uru rwego gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe.

Ruswa mu mitangire y’akazi n’izindi serivisi zigomba abaturage ni kimwe mu bibazo bikibangamiye iterambere ry’igihugu, ikaba ishobora kwimika akarengane iyo umuntu ukeneye serivisi nta kiguzi ayimwe, igahabwa ufite ububasha mu mufuka cyangwa uwemeye kugaragaza ubwambure bwe.

Mu rwego rwo gukomeza kuyirwanya, Urwego rw’Umuvunyi rufite mu nshingano kurwanya ruswa n’akarengane mu bubasha ruhabwa n’itegeko, rwiyemeje kujya rushyira ahagaragara abantu bahamwe n’iki cyaha.

Ibi bitanga icyizere ko abateza amakiriro muri ruswa, bajya batinya ko bashyirwa ku karubanda mu gihe baba bahamwe n’ibyaha. Byatuma u Rwanda rwegera imbere kuri raporo ya Transparence International-Rwanda, aho rwagumye ku mwanya wa kane muri Afurika rwariho mu 2018.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uwahoze ari gitifu yashyizwe ku ka rubanda azira kwaka ishimishamubiri
    urwo rutonde ko ntarwo mwadushyiriyeho ?

  2. Uwahoze ari gitifu yashyizwe ku ka rubanda azira kwaka ishimishamubiri
    urwo rutonde ko ntarwo mwadushyiriyeho ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *