MINISANTE yatangaje ko amashuri na Kaminuza bifungwa guhera ku wa Mbere

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, yashyizeho ibwiriza ryo gufunga amashuri na kaminuza, bya leta n’ibyigenga mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ryacyo. Aya mashuri na kaminuza bizafungwa guhera ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020 . Andi mabwiriza iyi Minisiteri yashyizeho harimo ko: Insengero zirafunga […]

Nyaruguru: Umusaruro w’ubuhinzi bwo mu bishanga watumye inzara icika burundu

kijyambere.jpg

Muri iyi minsi ibigori bireze mu mibande y’Akarere ka Nyaruguru, mu myaka mike ishize, yahoze ari ibisambu n’amabuga y’amatungo. Abaturage bavuga ko umusaruro uva muri ibyo bishanga, ari kimwe mu byatumye inzara yari karande, ihacika. Nsengiyumva Vital ni umwe mu banyamuryango 341 ba Koperative Jya Mbere Muhinzi ihinga ibirayi n’ibigori mu gishanga cya Rwoganyoni mu […]

Umupasiteri avuga ko Imana yamutumye kuryamana n’abagabo

Pasiteri Veronica washinze itorero ryitwa Life and Prosperity Ministry riri mu gace ka Asaba muri Leta ya Delta muri Nigeria, yavuze ko Imana yamutumye kuryamana n’abagabo, akabavura ikibazo cyo kutabyara (ubugumba). Inkuru zanditswe n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria birimo Naija Post zivuga ko Pasiteri Veronica yatangarije aya magambo mu iteraniro ryabaye tariki ya 8 Werurwe 2020. […]

MINISANTE iramagana amakuru ashinja Sharma kwinjiza Coronavirus mu Rwanda

india.jpg

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yamaganye igihuha giherekejwe n’indangamuntu bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bishinja Umuhinde, Sharma Guljari Lal kwinjiza Coronavirus mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe ni bwo Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo rivuga ko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Virusi ya Corona. MINISANTE yavuze ko uwo muntu afite […]

Umurambo w’umugabo watoraguwe mu mugezi wa Nyabugogo

Mu mugezi wa Nyabugogo mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 13 Werurwe hatoraguwe umurambo w’uwitwa Bazimaziki Celestin w’imyaka 37 aho warumazemo iminsi 3 bikaba bivugwa ko yaba yishwe n’abanyerondo. Nyakwigendera wari usanzwe ari umukarani i Nyabugogo yari yarashakanye n’uwitwa Kampire Sezalie w’imyaka 32 y’amavuko bombi bari batuye mu Mudugudu wa Rutagara ya mbere, Akagari ka […]

Ibyo Gen. Tumukunde ashinjwa bishobora gutuma ahabwa igihano cy’urupfu

Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde uri mu maboko y’urwego rushinzwe iperereza ku byaha n’ubutasi muri Polisi ya Uganda (CID), arashinjwa ibyaha bishobora gutuma akatirwa urwo gupfa mu gihe byaba bimuhamye. Gen. Tumukunde yatawe muri yombi ku wa 11 Werurwe, nyuma y’icyumweru amenyesheje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko yifuza kuzahatanira umwanya […]

Urubyiruko rwo mu cyaro ruvuga ko hari impano rwifitemo zitabyazwa umusaruro

Abayobozi bakurikiye umukino w'Umurenge wa Nkombo na Rwimbogo

Urubyiruko rw’imirenge ya Rwimbogo, Muganza, Gitambi na Nkombo mu karere ka Rusizi, kimwe n’urundi rwo mu bice by’icyaro muri aka karere ruvuga ko hari impano nyinshi rwifitemo mu mikino inyuranye zitagaragara kubera ko abakazirebyeho ngo baruzamure bibanda ku rwo mu mujyi gusa, rukavuga ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ari yo yonyine atuma rugaragara, rugasaba ababishinzwe […]

Ibya ADEPR n’umunyamakuru wanditse ko abayobozi bayo bakorana n’imitwe irwanya leta byahindutse urubanza

Abayobozi b’Itorero rya ADEPR bareze umunyamakuru Gatera Stanley mu buyobozi bw’Umuryango w’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ku bw’inkuru yabanditseho igaragaza ko baba bakorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda. Guhuzwa kwabo kwaranzwe n’impaka, bose bataha habuze ubwumvikane. Tariki ya 17 Mutarama 2020 ni bwo Gatera Stanley wandikira ikinyamakuru cyitwa Umusingi yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti: “Abayobozi ba ADEPR […]

Twifurije abarwayi ba Coronavirus gukira vuba- Kagame

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha Isi, Afurika ndetse umurwayi wa mbere akaba yagaragaye mu Rwanda, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashyize hanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda, abafite aho bahuriye no kukirwanya ndetse n’abagizweho ingaruka nacyo. Perezida Kagame ati: ” Ibitekerezo n’amasengesho biri ku bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abakundwa babo. Duteye ingabo mu […]

RURA yakajije ingamba ku bagendera muri Shirumuteto

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa 13 Werurwe, rwasohoye itangazo ritanga amabwiriza mashya ku bigo bikora ubwikorezi bw’abantu rigamije gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus yamaze kugaragara mu Rwanda. Mu mabwiriza mashya yatanzwe na RURA rurasaba ” Ibigo byose bikora ubwikorezi bw’abantu kugira isabune yabugenewe cyangwa undi muti ushobora guha ubwirinzi abagenzi binjiye mu modoka […]

Football: FERWAFA yatangaje ko imikino yose itangira kuba nta bafana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimaze gutangaza ko guhera uyu munsi, imikino yose ritegura igiye kujya ikinwa nta mufana uri ku kibuga kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza. Bikurikiranye n’itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryemeje ko umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus yagaragaye mu Rwanda kuri uyu wa 14 Werurwe 2020. FERWAFA kandi irizeza ko ikomeza […]

Lionel Messi yishyize mu kato

Umukinnyi w’Ikipe ya FC Barcelone yo muri Espagne, Lionel Messi yahisemo kwishyira mu kato k’indwara ya Coronavirus. Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko Messi yishyize mu nzu imwe iri mu Mujyi wa Barcelona irimo ikibuga cy’umupira, aho gukorera imyitozo ngororamubiri na pisine ngo agume ameze neza. Uyu mugabo w’imyaka 32 na bagenzi be basabwe kuba bishyize […]

Ngororero: Igihembwe kirangiye abiga muri G.S. Gasave nta mwarimu w’Ubutabire bafite

Mu gihe habura igihe gito ngo Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 kirangire, abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasave ruherereye mu Aurenge wa Ndora w’akarere ka Ngororero nta mwarimu w’ubutabire (Chimie) barabona. Ababangamiwe n’iki kibazo ni abiga Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM) na barumuna babo biga mu cyiciro rusange. Ni ikibazo kibangamye, cyane ku biga […]

Coronavirus yageze mu Rwanda

Umurwayi wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda nk’uko byemezwa n’itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE). Itangazo rya MINISANTE ryo kuri uyu wa 14 Werurwe rivuga ko umuntu wasanganwe Coronavirus ari Umuhinde wavuye i Mumbai kuwa 8 Werurwe 2020 aza i Kigali. Uyu ngo “Yageze mu Rwanda nta kimenyetso na kimwe agaragaza cy’iyi ndwara, gusa ngo kuwa 13 […]

Uwahoze ari gitifu yashyizwe ku ka rubanda azira kwaka ishimishamubiri

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yashyize ku karubanda urutonde rw’abantu 53 barimo abahamwe n’icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019-2020, harimo Kanyarubindo Jean Baptiste wasabye ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Uyu yitwa Kanyarubindo Jean Baptiste, akaba abarizwa mu mudugudu wa Cyingoma, akagari ka Rusagara, Umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye. […]

Musanze: Impamvu “zikomeye” zatumye abakekwaho gutwika abana bafungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rukorera mu Karere ka Musanze, rwanzuye ko abantu batandatu bakurikiranweho icyaha cyo gutwika abana b’umuturanyi wabo bafungwa by’agateganyo iminsi 30 ku bw’impamvu ziswe ko zikomeye. Abakurikiranwe uko ari batandatu, bashinjwa ibyaha birimo icy’ivangura, ubwicanyi, gutwikira umuntu ku bushake ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake. Barimo uwitwa Munyakazi Evariste, Mugiraneza Ildephonse, […]

Coronavirus yageze muri Ethiopia

Nyuma ya Kenya na Ghana byaherukaga kwiyongera ku bindi bihugu byagaragayemo Coronavirus ku mugabane w’Afurika kuri uyu wa Gatanu na Ethiopia yemeje ko umurwayi wa mbere yagaragaye muri iki gihugu. Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cya Ethiopia, Liya Kebede yatangaje ko umugabo w’Umuyapani uherutse kuza muri Ethiopia aturutse mu gihugu cya Burikinafaso mu cyumweru gishize ari […]

Mukarubayiza wavuye mu buzima bushaririye asanga iterambere atari amagambo

Mukarubayiza EugĂ©nie utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro asanga iterambere ry’umugore atari amagambo iyo ahinduye imyumvire agakoresha imbaraga z’umubiri n’izimitekerereze, kuko na we akurikije ubuzima bushaririye avuyemo n’aho ageze mu iterambere yumva n’abagore ntacyo batageraho babishatse. Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo yamusangaga aho atuye muri […]

Nyanza: Umuyobozi wa DASSO arashinjwa gukubita no gutuka bagenzi be

Abakozi b’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano bazwi nka DASSO bakorera mu karere ka Nyanza barashinja umuhuzabikorwa w’uru rwego, Bagambiki Donat kubakorera ihohotera rishingiye ku kuba akunda kubatungura akabakubitira ku kazi ubundi akanabatuka. Aba bakozi bakorera mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza bavuga ko bahura n’imbogamizi mu kazi bakora zo kuba babangamirwa n’uyu muyobozi wabo Bagambiki […]

Rurongeye rurageretse hagati ya Rayon Sports na Ivan Minaert

Uwahoze ari Umutoza w’Ikipe ya Rayon Sports, Ivan Minaert yongeye kubyutsa ikirego nyuma y’uko komisiyo y’ubujurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yemeje ko ikipe ya Rayon Sports igomba kumwishyura asaga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda kubera kuba yaramwirukanye binyuranyije n’amategeko hanyuma akaza gutanga ikirego akayitsinda ariko ikaba yaratereye agati mu ryinyo ntikore ibyo […]

REG imaze imyaka yarambuye abo yangirije imitungo

Inteko ishinga amategeko yasabye ibigo kwishyura abaturage ingurane z’imitungo yabo yangijwe hakorwa imishinga itandukanye y’inyungu rusange z’abaturage. Ibi byatangajwe Ku wa 11 Werurwe, ubwo inteko ishinga amategeko yakiraga babiri bahagarariye abaturage 37 bo mu Karere ka Nyabihu basabye Inteko ishinga amategeko kubafasha guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingurane (REG). Aba baturage bombi, […]