kijyambere.jpg

Nyaruguru: Umusaruro w’ubuhinzi bwo mu bishanga watumye inzara icika burundu

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi ibigori bireze mu mibande y’Akarere ka Nyaruguru, mu myaka mike ishize, yahoze ari ibisambu n’amabuga y’amatungo. Abaturage bavuga ko umusaruro uva muri ibyo bishanga, ari kimwe mu byatumye inzara yari karande, ihacika.

Nsengiyumva Vital ni umwe mu banyamuryango 341 ba Koperative Jya Mbere Muhinzi ihinga ibirayi n’ibigori mu gishanga cya Rwoganyoni mu Murenge wa Kibeho. Aragira ati” Mu myaka itanu ishize, iki gishanga, cyari kigizwe n’ibisambu biragirwamo amatungo n’ibibuga by’umupira. None reba ibigori biheze. Cyera, aya mezi ibiribwa byabaga ari bike, inzara ari yose.”

Nsengiyumva avuga ko mu gihembwe cy’ihinga cyimwe, ashobora kubona inyungu y’ibihumbi 600.

Niragire Charlotte, we ahinga mu gishanga cya Rusenge, mu Murenge wa Rusenge. Avuga ko mu myaka itatu ishize, icyo gishanga cyahingwaga mu kajagari. Aragira ati “ Ibigori bireze. Cyera, aya mezi yabaga ari mabi ku muntu ufite abana b’incuke nkanjye. None ubu, nta nzara, nta kibazo cya mituweli cyangwa ikayi y’abana nkigira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko umusaruro w’ubuhinzi uva mu bishanga wagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubukene mu baturage.

Meya Habitegeko ati “ Ibishanga tugenda dutunganya mu karere n’amaterasi dukora byagize uruhare rukomeye cyane mu kongera umusaruro w’ubuhinzi. Cyane ko mu bishanga duhinga ibihembwe bitatu ku mwaka. Ariko inzira iracyari ndende. Icyibazo cy’inzara cyararangiye. Ubu ahubwo ni ugushaka isoko ry’uwo musaruro.”

Mu karere ka Nyaruguru, mu myaka 5 ishize, hamaze gutunganywa ibishanga bingana na hegitari 500. Impuzandengo y’umusaruro w’ibigori kuri hegitari ugeze kuri toni 5. Naho ku birayi ugeze kuri toni 25. Mu myaka iri imbere hazatunganywa izindi hegirari 510 z’ibishanga.

kijyambere.jpg
Ibigori bihunikwa kijyambere

Domice Gasarabwe/Bwiza.com i Nyaruguru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *