Umurwayi wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda nk’uko byemezwa n’itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE). Itangazo rya MINISANTE ryo kuri uyu wa 14 Werurwe rivuga ko umuntu wasanganwe Coronavirus ari Umuhinde wavuye i Mumbai kuwa 8 Werurwe 2020 aza i Kigali. Uyu ngo “Yageze mu Rwanda nta kimenyetso na kimwe agaragaza cy’iyi ndwara, gusa ngo kuwa 13 Werurwe ubwo yajyaga kwa muganga, yarasuzumwe basanga afite Coronavirus (COVID-19).” Kuri ubu, uyu murwayi ari kuvurwa ameze neza ndetse ari mu kato. Kuri ubu hari gushakishwa abo yaba yarahuye nabo bose ngo hakumirwe ikwirakwira ry’ubwandu. Abanyarwanda barasawa gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima. MINISANTE irasaba ko abaturage bimakaza umuco wo gukaraba intoki, kutajya ahahuriye abantu benshi no gutanga amakuru ku waba yagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus hahamagarwa kuri nimero 144. Iyi virus ya COVID-19 imaze gufata abantu basaga 140,000, mu gihe imaze kugera mu bihugu 125, ari nako imaze guhitana abantu basaga 5,400, abarenga 68,000 bakaba barayirwaye bagakira.

10 Responses
Coronavirus yageze mu Rwanda
No muri kenya Tanzania na Uganda yahageze nuko bikiri ibanga …

Ibi bigaragarako ibyuma byacu bidakora niba baramusuzumye ntibayibone, cg wenda yayifatiye mugihugu bishaka kuvuga ko yarisanzwe ihari. Niba atariko bimeze inzego z ubuzima ntizafashe ibyemezo bikakakaye byo gukumira icyo cyorezo kuko uwo muntu n abandi bose baturutse mugihugu icyo cyorezo cyagezemo baba barashyizwe mukato murwego rwo kwirinda no kubahiriza ibisabwa.

Muraho basomyi ibyo ni bya bimenyetso ubwo Yezu agiye kuza kandi iriya siyo ikaze kurusha ibindi bidutegereje s ubundi mwakundanye tugahindura isi nziza.

Mwongeye kwirirwa
Buriya igitekerezo
Cyange uko mbibona
Iyo ibuye rigaragaye
Nabwo riba ricyishe
Isuka uko minisante
Itwigisha kugira isuku
NKo gukara ba amaz
I me za nisabune no
Kudasuhuzanya no
Guhoberana nugufa
Ta imgamba zokubi
Reka murakoze
Coronavirus yageze mu Rwanda
Mwongeye kwirirwa
Buriya igitekerezo
Cyange uko mbibona
Iyo ibuye rigaragaye
Nabwo riba ricyishe
Isuka uko minisante
Itwigisha kugira isuku
NKo gukara ba amaz
I me za nisabune no
Kudasuhuzanya no
Guhoberana nugufa
Ta imgamba zokubi
Reka murakoze