REG imaze imyaka yarambuye abo yangirije imitungo

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko yasabye ibigo kwishyura abaturage ingurane z’imitungo yabo yangijwe hakorwa imishinga itandukanye y’inyungu rusange z’abaturage.

Ibi byatangajwe Ku wa 11 Werurwe, ubwo inteko ishinga amategeko yakiraga babiri bahagarariye abaturage 37 bo mu Karere ka Nyabihu basabye Inteko ishinga amategeko kubafasha guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingurane (REG).

Aba baturage bombi, Innocent Bwanakweli, na Pierre Rukebesha, basobanuye ko baberewemo amadeni arenga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Bavuze ko imitungo yabo yangijwe n’ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi muri 2016. Bwanakweli yagize ati” Umutungo wacu wahawe agaciro, urutonde rwarakozwe, kandi umubare w’amafaranga twakiriye washyizweho, ariko twategereje amafaranga turaheba.”

Yongeyeho ko” Twasezeranijwe indishyi ingurane incuro nyinshi na REG, ariko igihe ntarengwa cyarenze incuro nyinshi”. Uyu muturage yavuze Kandi ko abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse n’Umuvunyi bari bazi ikibazo cyabo.

Amategeko yicwa nkana

Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Nyirahirwa Veneranda, yavuze ko muri rusange ibibazo byo gutinda kwishyurwa ingurane bituruka ku kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko yerekeye kwimura abantu ku nyungu rusange yashyizweho muri 2015.

Yavuze ko itegeko riteganya ko mbere yo kwambura umutungo abaturage, bagomba kwishyurwa indishyi zabo, ati ” Ariko, iri tegeko ntiryubahirizwa. ”

Muri 2019, Depite Nyirahirwa yavuze ko abayobozi ba REG babwiye Komisiyo ko bagiye gukemura iki kibazo cy’ingurane mu maguru mashya, gusa kugeza ubu bakaba batarabikora.

Ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2020, abayobozi ba REG bongeye kugaragara imbere ya Komisiyo, basobanura ko gutinda kw’ingurane byaturutse ku madosiye amwe n’amwe ataruzura kuko hari abaturage basabye indishyi nyinshi.

Indi mpamvu bashyize imbere ni uko abagenagaciro b’imitungo bashyize ku ruhande amadosiye y’ingurane z’abaturage bamwe kubera ubwumvikane buke bwabayeho. Ingurane REG igomba gutanga zirimo n’iz’imitungo yangijwe ubwo iki kigo cyari kikiri mu cyitwaga EWSA.

Ron Weiss uyobora REG, yavuze ko badashobora kongera kugirana umushinga mushya batangira batabanje kwishyura imitungo yangijwe. Ati” Muri iyi minsi nta mushinga tuzatangira tutabanje kwishyura ingurane.”

Yongeyeho ko REG kugeza ubu imaze kwishyura ingurane ku bantu 64.000 zifite agaciro ka miliyari zisaga 11 z’Amanyarwanda. Yavuze kandi ko abantu barenga gato 2,700 basigaye kwishyurwa bazahabwa ingurane zabo bitarenze muri Mata uyu mwaka.

Amategeko agomba kubahirizwa

Itegeko ryerekeye ingurane riteganya ko indishyi zumvikanweho zigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi 120 uhereye umunsi byemejwe n’inama njyanama y’akarere cyangwa Umujyi wa Kigali, cyangwa Minisiteri ibishinzwe.

Iyo indishyi zikwiye zitishyuwe muri icyo gihe, ingurane iba impfabusa keretse iyo byumvikanweho ukundi hagati y’uwangirijwe.

Mu mpera za 2019, guverinoma yari irimo imyenda y’agera kuri miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda ku bantu 19.477 yerekeye ingurane, nk’uko Komisiyo ihoraho muri Sena ishinzwe ibibazo bya politiki n’imiyoborere myiza iheruka kubitangaza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. REG imaze imyaka yarambuye abo yangirije imitungo
    Banatekereze kwishyura abakozi bari aba ewsa ibirarane byabo doreko muminsi yashize harimo nabamwe basinyiye ayobagomba guhabwa

  2. REG imaze imyaka yarambuye abo yangirije imitungo
    Banatekereze kwishyura abakozi bari aba ewsa ibirarane byabo doreko muminsi yashize harimo nabamwe basinyiye ayobagomba guhabwa

  3. REG imaze imyaka yarambuye abo yangirije imitungo
    Banatekereze kwishyura abakozi bari aba ewsa ibirarane byabo doreko muminsi yashize harimo nabamwe basinyiye ayobagomba guhabwa

  4. REG imaze imyaka yarambuye abo yangirije imitungo
    Banatekereze kwishyura abakozi bari aba ewsa ibirarane byabo doreko muminsi yashize harimo nabamwe basinyiye ayobagomba guhabwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *