Mukarubayiza Eugénie utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro asanga iterambere ry’umugore atari amagambo iyo ahinduye imyumvire agakoresha imbaraga z’umubiri n’izimitekerereze, kuko na we akurikije ubuzima bushaririye avuyemo n’aho ageze mu iterambere yumva n’abagore ntacyo batageraho babishatse.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo yamusangaga aho atuye muri uyu Murenge wa Gihango, Mukarubayiza w’imyaka 52 y’amavuko yayibwiye ko n’ubwo ageze ahashimishije ubuzima bwabanje kumugora, mu gihe yabonaga kubufatisha bimugoye, aza gukurikira impanuro za perezida Kagame zerekeranye no kwiteza imbere, yiyemeza gukoresha amaboko n’ubwenge bye, abyaza umusaruro isambu ye, kugeza ageze aheza nubwo ngo urugamba rugikomeye.
Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amaranye n’umugabo imyaka 4 gusa bafitanye abana 3, bagira amahirwe yo guhungira muri Kongo,ihagaritswe baragaruka,basanga nta kintu gisigaye byose byarasahuwe ibindi birangizwa basigara iheruheru mu bukode, mu 1996 umugabo we arapfa abumusigamo n’abo bana. Ni nyuma y’umwaka umwe umwe muri ba bana na we arapfa,yumva atakaje icyizere cyo kubaho.
Mukarubayiza ati’’ Numvise kubaho birutwa no gupfa kuko nabonaga nta buzima nsigaranye nuwo twari kwihanganishanya mu mibabaro yari yitabye Imana n’umwe mu bana ansigiye aramukurikira nta n’inzu ngira mba mu icumbi, ariko nakomeje umutsi,nza kubaka akazu gato k’amabati 21, nkomeza kurwana n’ubuzima kugeza nivanye mu bukene nkaba ndi umugore ushobora kugira inama abandi bagore mu iterambere.’’
Uyu mugore uvuga ko atagize amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye, ngo aho apfushirije umugabo yigiriye inama yo kubyaza umusaruro ubutaka buto yari amusigiye, ahinga urutoki rwinshi, kawa, ibihingwa ngandurarugo ndetse yinjira no mu bworozi bw’inka, aho avuga ko yanaretse akazi yari yarabonye kamuhembaga amafaranga 60.000 mu kwezi kugira ngo yegukire ubuhinzi n’ubworozi akesha ubuzima arimo ubu.
Avuga ko amafaranga akura mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi amaze kurihira abana be ayisumbuye na kaminuza umugabo yamusigiye,abandi 2 yabyaye nyuma n’abandi 2 yareraga,amaze kwibonera inzu ya 8.000.000 z’amanyarwanda, amazi meza mu rugo wen’amashanyarazi akesha Tubura n’ibindi kandi ngo iterambere ararikomeje.
Yarakomeje ati’’ Nagannye Tubura banyigisha uburyo bwo guhinga no gukoresha neza inyongeramusaro n’imbuto z’indobanure baranabimpa, impa n’itara nkoresha mu nzu kuko ino nta mashanyarazi tugira, inama zabo zingeza aheza kuko muri bwa buhinzi,uretse iyi nzu n’ibi bindi nababwiye, mfite inka 5,abana banywa amata ntaguze, ngasaba n’abandi bagore bumva bacungira twose ku bagabo, kureka iyo myumvire, ubuze umugabo ntiyiyandarike ahubwo agakura amaboko mu mufuka agakora akiteza imbere.’’
Mu bibazo bikimubangamiye, ngo ni icy’isoko rihagije ry’ibitoki bye igihe urutoki ruzaba rweze rwose kuko yakenera isoko ryagutse, isoko ry’amata y’inka kuko ubu Litiro bayigurisha amafaranga 150 gusa mu gihe ahandi ari amafaranga 300, kuba nta mashanyarazi akagari ke kagira ngo bakore n’imirimo itari iy’ubuhinzi,akifuza ko bahabwa nibura uruganda rutunganya imitobe, akaba afite n’intego yo kubaka inyubako y’ubucuruzi igihe yaba yegerejwe amashanyarazi,akorora n’inkoko nyinshi kuko mu mafaranga agera ku 300.000 ashobora kwinjiza mu kwezi igihe byagenze neza, abonye ibyo yifuza byakwiyongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Marie Chantal, ashima abagore bose bo muri aka karere bagerageza kwiteza imbere nubwo mu cyaro bakiri bake, ku byo uyu asaba uko iminsi ishira bikaba bizagenda bimugeraho.
Musabyemariya ati’’ Ku byerekeranye no kugerwaho n’amashanyarazi ni gahunda ya Leta na ho azahagera, uruganda rutunganya imitobe kimwe n’ikusanyirizo ry’amata kariya gace ntikaragira urutoki rwinshi n’inka nyinshi mu baturage benshi,igihe byaba bihari byinshi ibyo basaba byarebwa.’’
Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage 374.000 abenshi bakaba ari abagore, ushinzwe ihanamakuru n’itumanaho muri Tubura ku rwego rw’igihugu Bagambiki Evariste akabasaba gukomeza ingufu mu buhinzi bw kijyambere na bo bakazakomeza kubaha inama zo gukomeza kongera umusaruro no kuwushakira isoko rikwiye.


