Abayobozi b’Itorero rya ADEPR bareze umunyamakuru Gatera Stanley mu buyobozi bw’Umuryango w’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ku bw’inkuru yabanditseho igaragaza ko baba bakorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda. Guhuzwa kwabo kwaranzwe n’impaka, bose bataha habuze ubwumvikane.
Tariki ya 17 Mutarama 2020 ni bwo Gatera Stanley wandikira ikinyamakuru cyitwa Umusingi yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti: “Abayobozi ba ADEPR barashinjwa gukorana n’abagambanira igihugu”.
Muri iyi nkuru, Gatera yavuze ko bamwe mu bakirisitu babonye amakuru avuga ko abayobozi ba ADEPR basigaye bakorana n’abantu bahunze igihugu, bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, umwe muri bo wakatiwe n’inkiko Gacaca, kandi ko babifitiye ibimenyetso.
Abayobozi ba ADEPR ntibanyuzwe n’iyi nkuru kuko ngo bayibonamo kubogama. Bitabaje RMC kugira ngo ibunge (mediation) na Gatera Stansley gusa imbere y’abakuru muri uyu muryango, abayobozi ba ADEPR bitwaje umunyamategeko, ibintu bitashimishije uyu munyamakuru.
Muri videwo dukesha Ukwezi TV, humvikana impaka hagati y’impande zikeneye ubwunzi. Gatera ntabwo ndetse na bagenzi be b’abanyamakuru ntabwo bishimiye icyo bita ‘kubogama’ k’uyu muryango muri iki gikorwa. Ngo yatunguwe n’uburyo yabonye icyo yari yiteze cyahindutse urubanza, bityo ngo byakabaye byiza, byeguriwe urukiko, kuko hajemo n’Umwavoka (Avocat), kandi ngo ikindi ni uko abanyamakuru bagenzi be [yise abavoka be] batahabwa umwanya kugira ngo bamushyigikire.
Gatera yagumye ku ijambo yavuze
Umunyamategeko uhagarariye abayobozi bo muri ADEPR yavuze kuri iyi nkuru yanditse n’ikinyamakuru Umusingi ati: “Mu by’ukuri nk’uko nyakubahwa amaze kubisobanura, iyo usomye ino nkuru yanditswe mu kinyamakuru Umusingi, twasanze itubahirije aya mahame (…)”
Gatera mu gusubiza ibyo uyu munyamategeko yari amaze gutangaza, yagize ati: “Ibyo umunyamategeko wa ADEPR asorejeho ngo nakoze agahomamunwa, ahubwo mbona ari bo bakoze agahomamunwa. Ibimenyetso ndabifite hano, ariko mbere y’uko mbivugaho, sinzi itegeko yakoresheje rihita rimbwira ngo nsabe imbabazi mu byanditswe n’ikinyamakuru (…)”
Gatera yitwaje ibimenyetso birimo urwandiko avuga ko ari urw’abantu bo muri ADEPR/Uganda [nk’uko abivuga] biyama uwitwa Ntakirutimana Theoneste watanze urutonde rw’Abanyarwanda mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI), ngo uyu akaba yarahawe kuyobora ururembo muri ADEPR.
Yerekana kandi ifoto y’umuvugizi w’iri torero asengera abantu mu Bubiligi bahunze igihugu harimo n’abakoze jenoside, igitabo cyanditswe na Pasiteri Nsanzurwimo Joseph wakatiwe n’Inkiko Gacaca, Gatera avuga ko iri torero ryagishyize mu bubiko bw’ibitabo bwaryo, ndetse n’ikindi gitabo ubuyobozi buriho ubu muri iri torero bwanditse, bwifashisha (reference) ku gitabo cya Nsanzurwimo.
Umwanzuro wafashwe
Gatera n’abayobozi muri ADEPR batashye habuze ubwumvikane. Abayobozi ba RMC basabye Gatera kuzagaruka yitwaje umuhagararira mu mategeko nk’uko yabyifuje gusa we yumva iki kibazo cyakagiye mu rukiko kuruta kujya muri RMC kuko ibisabwa mu mwuga w’itangazamakuru bitubahirijwe. Gate ra avuga ko ADEPR itigeze yubahiriza itegeko ryo gusaba umwanditsi kuvugurura inkuru mu gihe itanyuzwe nayo nk’intambwe ya mbere isabwa umunyamakuru, ahubwo ikaba yarihutiye kumusaba ko yasaba imbabazi.


