Abayobozi bakurikiye umukino w'Umurenge wa Nkombo na Rwimbogo

Urubyiruko rwo mu cyaro ruvuga ko hari impano rwifitemo zitabyazwa umusaruro

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rw’imirenge ya Rwimbogo, Muganza, Gitambi na Nkombo mu karere ka Rusizi, kimwe n’urundi rwo mu bice by’icyaro muri aka karere ruvuga ko hari impano nyinshi rwifitemo mu mikino inyuranye zitagaragara kubera ko abakazirebyeho ngo baruzamure bibanda ku rwo mu mujyi gusa, rukavuga ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ari yo yonyine atuma rugaragara, rugasaba ababishinzwe kurwitaho no mu bindi bihe.

Ni bimwe mu byo rwagaragaje nyuma y’imikino ya nyuma y’iri rushanwa ku rwego rw’uturere, aho muri aka karere habaye imikino inyuranye, uw’umupira w’amaguru ukurura urubyiruko rwinshi,mu bagore umurenge wa Muganza ugatsinda uwa Kamembe ibitego 5 kuri 1, mu bagabo uwa Rwimbogo ugatsinda uwa Nkombo penaliti 4 -3, mu gihe iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye banganya ibitego 2-2, Rwimbogo na Muganza akaba ari yo mirenge izasohokera aka karere ku rwego rw’intara y’uburengerazuba.

Nyuma y’iyi mikino Bwiza.com yegereye bamwe mu bakinnyi n’abayobozi ngo bagire icyo bayivugaho, dore ko yari imaze ukwezi ikinwa, rumwe mu rubyiruko rusaba ko impano zarwo zitajya zitabwaho muri iyi mikino gusa.

Tuyishime Emmanuel ukinira umurenge wa Rwimbogo avuga ko hari abasore benshi bo muri aka karere bakinanaga ubu bakina mu makipe akomeye yo mu Rwanda kandi abona nta kinini bamurusha, ariko kubera ko nk’iyo batoranya abakinira Espoir bibanda cyane cyane mu Bugarama, Kamembe, Kigali no mu banyamahanga, abo mu byaro bya Rusizi bakibagirana kubera kutagira kivugira,agasanga ari yo mpamvu bo basigara.

Yagize ati’’Twifuza ko impano twifitemo zagaragazwa natwe zikadutunga, ntizigaragare mu gihe cy’Umurenge Kagame Cup gusa kandi n’igihe cy’iyi mikino abayobozi bakamanuka bakayikurikiranira hafi kugira ngo natwe twibagirana mu bindi bihe batubone,badutware natwe dukorere igihugu mu mpano twifitemo zipfukiranirwa mu cyaro.’’

Yarakomeje ati’’ nk’ubu nta wari uzi ko umurenge wa Rwimbogo ufite abasore baconga ruhago gutya. Bose bireberaga Kamembe na Bugarama ariko ni twe dutwaye igikombe imbere y’abayobozi nizere ko hari kinini bibabwiye mu kuzamura impano zangirikira mu byaro.’’

Arabihuriraho na Mugirwanake Jean de Dieu ukinira umurenge wa Nkombo usanga hakwiye no gushyirwa imbaraga mu gukangurira abashoramari gushyira ingufu mu mikino. Ati’’ Leta nikangurire abashoramari kwita no ku mikino y’urubyiruko rwo mu cyaro. Nko ku Nkombo nta shuri ry’abana ry’imikino riharangwa,nta mushoramari ubyitaho,ubwo se n’ufite impano yayigaragaza ate?’’

Tuyishime Jean de Dieu,Gitifu w’umurenge wa Nkombo asanga ibyo aba basore bavuga ari byo, ko kubona Nkombo na Rwimbogo ari zo zihurira ku mukino wa Nyuma,za Kamembe na Bugarama zaravuyemo kera kandi ari zo zikunze kurebwaho cyane hari byinshi byakabwiye abatoza,abashoramari n’abayobozi.

Ati’’ Baravuga ukuri igihe abashoramari n’ubuyobozi bwo hejuru butitaye ku kureba impano z’urubyiruko rwo mu byaro ntirushobora kuzamuka. Nk’ubu ku Nkombo,uretse abanyenkombo bake baba ahandi badushyigikira ariko gushora imari mu mikino ni nk’inzozi kandi ni ingenzi cyane.’’

Muragije Erneste,umushoramari utera inkunga ikipe ya Rwimbogo na we asanga hari ibyo bagenzi be badakora ngo bazamure imikino yo mu cyaro. Ati’’ Dutsinze kuko nanjye nk’umushoramari nahagurutse nkabafasha. Koko haracyari icyuho muri urwo rwego aho usanga hari n’imirenge itagira ibibuga bisobanutse,ariko ubwo ubuyobozi bw’igihugu bwabirebye bugashyiraho aya marushanwa,hari byinshi bigiye guhinduka n’abashoramari bakabona ko gushyigikira urubyiruko ari ingenzi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko bagiye gukangurira abifite kwita ku mpano z’urubyiruko,icyakora ntiyemera ko muri Espoir bafata abo mu mijyi gusa.

Yagize ati’’ Ni byo abifite ntibarashyira ingufu mu kuzamura impano z’urubyiruko ariko mu bufatanye bizakunda,na ho kuvuga ko muri Espoir twifatira abo mu mijyi gusa si byo n’ahandi turahagera ariko tugiye kubyongeramo imbaraga.’’

Nyuma y’iyi mikino imirenge y’aka karere yazamutse itegereje gutombora iyo bizahura ku rwego rw’intara.

Abayobozi bakurikiye umukino w'Umurenge wa Nkombo na Rwimbogo
Abayobozi bakurikiye umukino w’Umurenge wa Nkombo na Rwimbogo
Abatwaye imidari n'ibikombe biteguye guserukira neza akarere kabo
Abatwaye imidari n’ibikombe biteguye guserukira neza akarere kabo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *