Abayobozi bâItorero rya ADEPR bareze umunyamakuru Gatera Stanley mu buyobozi bwâUmuryango wâAbanyamakuru bigenzura (RMC), ku bwâinkuru yabanditseho igaragaza ko baba bakorana nâabarwanya Leta yâu Rwanda. Guhuzwa kwabo kwaranzwe nâimpaka, bose bataha habuze ubwumvikane.
Tariki ya 17 Mutarama 2020 ni bwo Gatera Stanley wandikira ikinyamakuru cyitwa Umusingi yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti: âAbayobozi ba ADEPR barashinjwa gukorana nâabagambanira igihuguâ.
Muri iyi nkuru, Gatera yavuze ko bamwe mu bakirisitu babonye amakuru avuga ko abayobozi ba ADEPR basigaye bakorana nâabantu bahunze igihugu, bakorana nâabarwanya ubutegetsi bwâu Rwanda, umwe muri bo wakatiwe nâinkiko Gacaca, kandi ko babifitiye ibimenyetso.
Abayobozi ba ADEPR ntibanyuzwe nâiyi nkuru kuko ngo bayibonamo kubogama. Bitabaje RMC kugira ngo ibunge (mediation) na Gatera Stansley gusa imbere yâabakuru muri uyu muryango, abayobozi ba ADEPR bitwaje umunyamategeko, ibintu bitashimishije uyu munyamakuru.
Muri videwo dukesha Ukwezi TV, humvikana impaka hagati yâimpande zikeneye ubwunzi. Gatera ntabwo ndetse na bagenzi be bâabanyamakuru ntabwo bishimiye icyo bita âkubogamaâ kâuyu muryango muri iki gikorwa. Ngo yatunguwe nâuburyo yabonye icyo yari yiteze cyahindutse urubanza, bityo ngo byakabaye byiza, byeguriwe urukiko, kuko hajemo nâUmwavoka (Avocat), kandi ngo ikindi ni uko abanyamakuru bagenzi be [yise abavoka be] batahabwa umwanya kugira ngo bamushyigikire.
Gatera yagumye ku ijambo yavuze
Umunyamategeko uhagarariye abayobozi bo muri ADEPR yavuze kuri iyi nkuru yanditse nâikinyamakuru Umusingi ati: âMu byâukuri nkâuko nyakubahwa amaze kubisobanura, iyo usomye ino nkuru yanditswe mu kinyamakuru Umusingi, twasanze itubahirije aya mahame (âŚ)â
Gatera mu gusubiza ibyo uyu munyamategeko yari amaze gutangaza, yagize ati: âIbyo umunyamategeko wa ADEPR asorejeho ngo nakoze agahomamunwa, ahubwo mbona ari bo bakoze agahomamunwa. Ibimenyetso ndabifite hano, ariko mbere yâuko mbivugaho, sinzi itegeko yakoresheje rihita rimbwira ngo nsabe imbabazi mu byanditswe nâikinyamakuru (âŚ)â
Gatera yitwaje ibimenyetso birimo urwandiko avuga ko ari urwâabantu bo muri ADEPR/Uganda [nkâuko abivuga] biyama uwitwa Ntakirutimana Theoneste watanze urutonde rwâAbanyarwanda mu rwego rwâubutasi rwa gisirikare (CMI), ngo uyu akaba yarahawe kuyobora ururembo muri ADEPR.
Yerekana kandi ifoto yâumuvugizi wâiri torero asengera abantu mu Bubiligi bahunze igihugu harimo nâabakoze jenoside, igitabo cyanditswe na Pasiteri Nsanzurwimo Joseph wakatiwe nâInkiko Gacaca, Gatera avuga ko iri torero ryagishyize mu bubiko bwâibitabo bwaryo, ndetse nâikindi gitabo ubuyobozi buriho ubu muri iri torero bwanditse, bwifashisha (reference) ku gitabo cya Nsanzurwimo.
Umwanzuro wafashwe
Gatera nâabayobozi muri ADEPR batashye habuze ubwumvikane. Abayobozi ba RMC basabye Gatera kuzagaruka yitwaje umuhagararira mu mategeko nkâuko yabyifuje gusa we yumva iki kibazo cyakagiye mu rukiko kuruta kujya muri RMC kuko ibisabwa mu mwuga wâitangazamakuru bitubahirijwe. Gate ra avuga ko ADEPR itigeze yubahiriza itegeko ryo gusaba umwanditsi kuvugurura inkuru mu gihe itanyuzwe nayo nkâintambwe ya mbere isabwa umunyamakuru, ahubwo ikaba yarihutiye kumusaba ko yasaba imbabazi.


