39f36260-541a-11f0-809b-99de38e758cf.jpg

Menya ingingo 9 nyamukuru zikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na RDC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 27 Kamena 2025, nibwo i Washington u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro “yanditse amateka”, agamije kurangiza intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Aya masezerano yagezweho bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari amaze igihe kirekire ategerejwe, yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe n’uwa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Ingingo z’ingenzi ziri muri aya masezerano

Aya masezerano akubiye mu ngingo nkuru icyenda ari zo:

  • Kutavogera ubusugire bwa DRC n’ubw’u Rwanda no kubuza imirwano;
  • Guhagarika/kuvana (ingabo) mu bikorwa, kwamburwa intwaro, kwakira imitwe yitwara gisirikare itari iya leta habanje kugira ibisabwa;
  • Gushyiraho uburyo buhuriweho bw’ubugenzuzi bw’umutekano hagamijwe kurandura umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no guhagarika ubufasha bwose bwa leta kuri uwo mutwe n’indi mitwe ifitanye isano na wo;
  • Gucyura impunzi, no gusubiza mu byabo abahungiye imbere mu gihugu no korohereza imiryango itabara imbabare mu bikorwa byayo bihagarikiwe na leta ya DRC;
  • Gushyigikira ibikorwa by’ubutumwa bwa MONUSCO, harimo no kwiyemeza ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro 2773 w’Akanama k’Umutekano ka ONU (unateganya ko u Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC, na M23 igahagarika imirwano ikava no mu bice yafashe, n’u Rwanda rukareka kuyifasha);
  • Gahunda y’ubuhahirane mu bukungu irimo no gukorera mu mucyo kurushaho ku bijyanye n’amabuye y’agaciro;
  • Ishyirwaho ry’akanama k’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no gucyemura ibibazo bishobora kuvuka, kagizwe n’umuhuza wa AU, Qatar n’Amerika;
  • Ibiteganywa bya nyuma, birimo nko kuba aya masezerano azakomeza kugeza igihe kitazwi ndetse ko ashobora guseswa n’uruhande rumwe muri izi zombi (u Rwanda na DRC) rubanje kubimenyesha urundi mbere y’amezi atandatu;
  • No kuba aya masezerano atangira kubahirizwa ako kanya akimara gushyirwaho umukono.

Impande zombi kandi ziyemeje gushyigikira ibiganiro bikomeje hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 biyobowe na Qatar  ari nabyo byitezweho gutanga icyerekezo cyo kurangiza intambara burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *