Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimaze gutangaza ko guhera uyu munsi, imikino yose ritegura igiye kujya ikinwa nta mufana uri ku kibuga kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
Bikurikiranye n’itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryemeje ko umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus yagaragaye mu Rwanda kuri uyu wa 14 Werurwe 2020.
FERWAFA kandi irizeza ko ikomeza gukorana bya hafi n’inzego zose bireba kugira ngo hakomeze gukazwa ingamba zo gukumira iki cyorezo.


