Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha Isi, Afurika ndetse umurwayi wa mbere akaba yagaragaye mu Rwanda, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashyize hanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda, abafite aho bahuriye no kukirwanya ndetse n’abagizweho ingaruka nacyo.
Perezida Kagame ati: ” Ibitekerezo n’amasengesho biri ku bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abakundwa babo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ku mabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo iki cyorezo gikomeze gikumirwe, arimo: “Gukaraba intoki kenshi, kwirinda guhana ibiganza, guhana intera ya metero byibuze imwe n’ibindi.”
Perezida Kagame yavuze ko kurwanya iki cyorezo bizashoboka binyuze mu bufatanye, bikaba bisaba kwitwararika, ko Abanyarwanda bahora bakomeje kwerekana mu bihe byose bahanganye n’ibibazo, bigatanga umusaruro mwiza.


