Kuri iki Cyumweru, abapolisi babiri bo kuri Sitasiyo ya Ng’iya iherereye Alego Usonga, mu Ntara ya Siaya mu kurasa bapfuye nyuma y’aho umupolisi arashe umukuriye mbere yo kwiyahura n’ubwo hari n’abavuga ko na we yarashwe na bagenzi be.
Ibi ni nyuma yo kumena urugi kugirango yinjire, agahita arasa Caporal Chesise mu gatuza, akikubita hasi. Yamurashe mu gatuza no ku biganza inshuro nyinshi.
Nyuma yo gukora ibi yahise yiruka yerekeza mu Ishuri Ryisumbuye ry’Abakobwa rya Ng’iya, agenda arasa mu kirere nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star rwo muri Kenya ivuga.
Polisi yavuze ko ubwo yari ku irembo ry’ishuri, na we yirashe agapfa. Abandi batangabuhamya ariko bo bavuze ko uyu mupolisi na we yarashwe na bagenzi be mu kurasana kwabereye imbere y’irembo ry’ishuri.
Ibi ngo byabaye nyuma y’uko bagenzi be batabaye nyuma yo kumva amasasu.
Impamvu y’ubwo bwicanyi ubu iracyakurikiranwa mu gihe imirambo yombi yimuriwe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Intara ya Siaya ngo ikorerwe ibizamini byo kwa muganga.
Ibyabaye byateje akajagari mu mudugudu, abantu benshi bateranira aho byabereye.


