08890ae0-df0c-4bd7-a94a-121ac16832e1

Kenya: Umupolisi yishe arashe afande we arangije ariyahura

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, abapolisi babiri bo kuri Sitasiyo ya Ng’iya iherereye Alego Usonga, mu Ntara ya Siaya mu kurasa bapfuye nyuma y’aho umupolisi arashe umukuriye mbere yo kwiyahura n’ubwo hari n’abavuga ko na we yarashwe na bagenzi be.

Polisi yavuze ko umupolisi yabanje gusanga umukuriye iwe mu nzu maze amurasa amwegereye akoresheje imbunda ye yo mu bwoko bwa G3, nyuma na we aza gupfa yiyahuye.
Ababibonye bavuga ko uwagabye igitero uzwi ku izina rya Constable Martin Mwendwa yagiye kwa mugenzi we umukuriye mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yitwaje imbunda ya G3.

 

Ibi ni nyuma yo kumena urugi kugirango yinjire, agahita arasa Caporal Chesise mu gatuza, akikubita hasi. Yamurashe mu gatuza no ku biganza inshuro nyinshi.

Nyuma yo gukora ibi yahise yiruka yerekeza mu Ishuri Ryisumbuye ry’Abakobwa rya Ng’iya, agenda arasa mu kirere nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star rwo muri Kenya ivuga.

 

Polisi yavuze ko ubwo yari ku irembo ry’ishuri, na we yirashe agapfa. Abandi batangabuhamya ariko bo bavuze ko uyu mupolisi na we yarashwe na bagenzi be mu kurasana kwabereye imbere y’irembo ry’ishuri.

Ibi ngo byabaye nyuma y’uko bagenzi be batabaye nyuma yo kumva amasasu.

 

Impamvu y’ubwo bwicanyi ubu iracyakurikiranwa mu gihe imirambo yombi yimuriwe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Intara ya Siaya ngo ikorerwe ibizamini byo kwa muganga.

Ibyabaye byateje akajagari mu mudugudu, abantu benshi bateranira aho byabereye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *