Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, yashyizeho ibwiriza ryo gufunga amashuri na kaminuza, bya leta n’ibyigenga mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ryacyo.
Aya mashuri na kaminuza bizafungwa guhera ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020
.
Andi mabwiriza iyi Minisiteri yashyizeho harimo ko:
- Insengero zirafunga guhera ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020, hashishikarizwa ko abantu basengera mu ngo.
- Abakozi babyumvikanyeho n’abakoresha babo, barasabwa gukorera mu ngo aho bishoboka.
- Amahuriro y’abantu benshi nk’imikino ndetse n’ubukwe bibaye bisubitswe. Abitabira imihango yo gushyingura nabo barasabwa kujyayo ari bake.
- Ibikorwa by’ubucuruzi na resitora bizakomeza gukora hashishikarizwa ko hashyirwa intera ya metero imwe byibuze hagati y’abantu.
- Ingendo zitari ngombwa zigomba kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu modoka zitwara abagenzi.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba umuntu wese ufite ibimenyetso bisanzwe bya Koronavirusi (inkorora, umuriro) ko yaguma mu rugo, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 cyangwa akamenyesha umujyanama w’ubuzima umwegereye kugira ngo ahabwe amabwiriza n’ubufasha.



2 Responses
MINISANTE yatangaje ko amashuri na Kaminuza bifungwa guhera ku wa Mbere
ubwonimfungwazirafungurwa.ahandumvabitoroshye.yariviyateri.arabakunda
MINISANTE yatangaje ko amashuri na Kaminuza bifungwa guhera ku wa Mbere
ubwonimfungwazirafungurwa.ahandumvabitoroshye.yariviyateri.arabakunda