Sauti Sol na Fally Ipupa mu mushinga w’indirimbo

Sangiza iyi nkuru

Itsinda rya Sauti Sol rikubutse i Kigali mu gitaramo cyo kumurika Album yaryo ryise, Live and Die in Africa, rigiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Fally Ipupa mu indirimbo bateganya no kuzaririmbana mu bitaramo bakomeje kugenda bakorera hirya no hino.

N’ubwo izina ry’indirimbo Sauti Sol igiye gukorana na Fally Ipupa ritarahishurwa byamaze kumenyekana ko indirimbo bazakorana bazahita banayiririmbana mu bitaramo bakomeje gukora.

1394541

Ni nyuma y’uko Fally Ipupa ataramiye i Nairobi mu nyubako ya Galana House kuri uyu wa gatandatu, italiki 30 Nyakanga 2016, akishimirwa n’abiganjemo ab’igitsina gore. Imwe mu ndirimbo zamufashije gususurutsa abari aho harimo, droit chemin, ndoki, peuple qui danse na Service n’izindi bifuzaga ko abaririmbira.

Mu kiganiro Sauti Sol yagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko iyi ndirimbo izatunganyirizwa muri Nigeria inononsorerwe muri Afurika y’Epfo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *