Isi ibabajwe n’abantu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Coronavirus kandi ihangayikishijwe n’abo kimaze gufata ndetse n’umuvuduko gifite gikwirakwira mu bihugu bitandukanye. U Rwanda nk’igihugu kimaze cyagizweho ingaruka n’iki cyorezo, rumaze kubarura abarwayi barindwi. Rwashyishyizeho ingamba zitandukanye mu kukirinda no kugikumira ariko kugira ngo intego igerweho gusa birasaba ko bitakorwa mu buryo bwo kwikiza.
Impamvu nyamukuru
Muri iki gihe, isuku ni ikintu cy’ingenzi cyane mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo gusa ikibabaje ni ukubona uruganda nka Oxalis rupfunyikira abaturage ikibiribiri, rugacuruza umuti w’amazi yo gukaraba intoki ruvuga ko yica udukoko (Hand Sanitizer) kandi atujuje ibyangombwa nka ‘alcohol’.

Uru ruganda rwafunzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda Food and Drugs Authority (FDA) nyuma y’aho bamwe mu bakiriya baguze amazi ya Oxalis bagaragaje ko ari amavuta rwabagurishije, aho kuba uyu muti.
Muri Kigali hagaragaye abacuruzi b’udupfukamunwa badutanga mu buryo budasukuye. Iki kibazo gihuye n’icy’abatandiye kudoda utu dukoresho mu bitenge, bigaragara ko nta buziranenge dufite. Hibazwa icyo bene udu dupfukamunwa twamarira abatugura mu gihe bashaka kwikingira iki cyorezo.

Kwikiza kwa bamwe mu bayobozi kandi kwagaragaye ku rubuga rwa Twitter, aho mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, abayobozi batangije gahunda yo gukoresha ‘Kandagira Ukarabe’ ikozwe mu biti bitatu, bigaragara ko yakozwe mu buryo butitaweho.

Hari kandi abaturage bigize ba ‘ntibindeba’, bumva ko gukumira iki cyorezo bireba abayobozi babo. Abo ni ba bandi bagihana ibiganza basuhuzanya, bagihoberana, isuku yabo ni nke ahandi iracyari inzozi, bakwirakwiza ibihuha n’amakuru aca intege bagenzi babo n’abandi nkabo.
Ku kijyanye n’isuku kuri amwe mu mavuriro, ibitaro n’ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye, ni byo bashyizeho amazi ariko uburyo bamwe mu bashaka serivisi bakarabamo intoki, buteye inkeke. Hakwibazwa isuku umuntu aba agaragaje iyo yisutse mu ntoki amazi inshuro imwe yarangiza akajya kwaka serivisi, mu gihe bagenzi be bemeye, bagakoresha isabune.

Izi ni zimwe mu ngero z’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda no gukumira Coronavirus zanenzwe, bigaragara ko nta kinini zafasha.
Coronavirus yarandurwa buri wese abishyizeho umutima
Minisiteri y’Ubuzima n’izindi minisiteri n’ibigo bitandukanye byashyizeho ingamba zumvikana ku buryo iki cyorezo cyakumirwa, ikibazo kikaba kigaragara ku bagomba kuzishyira mu bikorwa.
Izi ngamba zishyizwe mu bikorwa, ntihabeho kwikiza, nta kabuza icyorezo cyakumirwa ndetse byashoboka ko cyacika mu gihugu, ubuzima bw’abaturage bukongera bukagenda neza, hatabayeho kwikanga.
Iki cyorezo byagaragaye ko kitarobanura, umuturage uciye bugufi ntikimusiga, umuyobozi nka Minisitiri ntikimusiga, yewe n’abashinzwe kukivura nticyabasize. Iyi ni impamvu yumvikanisha ko buri wese agomba guhaguruka, akagikumira mu buryo bwose bushoboka bikoranwe umutima, nta kurangiza umuhango kubayemo.


