Icyobo rusange gishyinguyemo abantu hagati ya 12 na 15 cyavumbuwe muri iyi weekend ishize n’abaturage bo muri Komini Vyerwa mu Ntara ya Ngozi, iruhande rwa hotel Vyerwa, nyirayo akaba ari Col Nyamugaruka, umukuru w’ingabo zirinda perezida. Amakuru agera kuri radio RPA akaba avuga ko, abanyeshuri b’Abanyarwanda bo muri Kaminuza ya Ngozi baherutse gutabwa muri yombi, baba barishwe bagashyingurwa muri iki cyobo rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abatuye muri aka gace ngo babonye icyo cyobo kuwa Gatanu, itariki 29 Nyakanga 2016, ubwo babonaga mu masaha ya ninjoro aho hantu abantu bafite amatoroshi. Ngo bucyeye bwaho kubera amatsiko abaturage bagiye aha hantu basanga imbwa zirimo gukurura amaguru y’abantu atari yatabwe neza.
“Turatinya ko abantu baherutse gufatwa baba barashyinguwe muri iki cyobo rusange; ni Imbonerakure zo muri Komini Vyerwa zabahambye; ikindi kugeza ubu aha hantu haracunzwe cyane. Ikindi kandi, hari abanyeshuri 4 b’Abanyarwanda bakoraga muri Restaurant Goshen bari baherutse gutabwa muri yombi none dufite ubwoba bari mu bahambwe muri iki cyobo rusange” , uwo ni umwe mu baturage utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara wavuganye na RPA.
Umuyobozi w’igipolisi mu Ntara ya Ngozi, Abraham Bigirindavyi, abajijwe, ngo ntiyahakanye ko hari icyobo rusange muri Vyerwa, ariko ngo yirinze kugira icyo atangaza kuri radio.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



