GvLBnTiW8AAdiXr

Perezida Kagame yagize uruhare mu kwizihiza ibimaze gukorwa mu ikwirakwizwa rya internet

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 6 Nyakanga, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yifatanyije na Komisiyo ya Broadband mu rwego rwo kwizihiza imyaka 15 yo kwagura umurongo wa interineti bigizwemo uruhare n’iyi komisiyo ishinzwe umurongo mugari (Broadband Commission).

GvLFlDSWUAAwJLm

Perezida Kagame muri iyi nama, yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yagize ati: “Imyaka 15 irashize, dutangiranye no kwizera biraho ko umurongo mugari ugomba kugera kuri buri wese, ahantu hose. Uyu munsi, umurongo mugari wongerera imbaraga ubukungu, wongera amahirwe yo kugera ku bumenyi, kandi wegeranya imiryango. ”

GvLD8zUWoAA5ojc

Mu izina rya Carlos Slim, ufatanyije na Perezida Kagame kuyobora Komisiyo ya Broadband, Carlos M. Jarque yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2010, abakoresha interineti babaye amamiliyari. Kugira ngo tugere kuri iri terambere, dukeneye amabwiriza areba imbere, ishoramari rikomeye, kugana ikoranabuhanga mu bucuruzi no mu bigo bya Leta, ndetse n’ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

GvLFhavXkAAXLkV

Perezida Kagame ayobora Komisiyo hamwe na Carlos Slim. Iyi nama yari iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Uhuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *