bitmap_1200_nocrop_1_1_20250113124327382724_Muyaya_Photo1

Ibiganiro na AFC/M23 nibirangira ntihazongera kubaho kuvanga ingabo – Muyaya

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulija ya Demokarasi ya Congo yasobanuye neza aho ihagaze ku kibazo gikomeye cyane cyo kwinjiza abahoze ari abarwanyi ba M23 mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 7 Nyakanga, Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavugiye kuri Radiyo Okapi, ko iki gikorwa nikinashoboka kizakorwa “cas par cas”, cyangwa gusuzuma dosiye ku yindi bitazakorwa mu kivunge.

Mu kiganiro cyaranzwe n’impaka zikaze za politiki n’umutekano, umuvugizi wa guverinoma yagize ati: “Ibiganiro na M23 nibirangira, ntihazongera kubaho kuvangwa cyangwa kuvanga. Kwinjizwa kwose kuzakorwa “cas par cas”, binyuze mu nzira itoroshye ikubiyemo no kugenzura ko nta byaha yakoze.”

Iri jambo ngo rigamije guhumuriza rubanda rutazi uko ibintu bimeze, ariko ku rundi ni gashoza ntambara ku ruhande bahanganye bari mu biganiro.

Bavuga ko ku butegetsi bwa Joseph Kabila, benshi mu bahoze ari inyeshyamba binjijwe mu gisirikare cy’igihugu nta genzura ryakozwe, uburyo bwakunze kwamaganwa ndetse bufatwa na bamwe nk’impamvu yo kujegajega kwa FARDC.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Muyaya wowe ujye uceceka kuko no biganiro ntabwo wakandagizayo akarenge kuko wowe ugira umunwa gusa, ujye ureka KAIKWAMBA avuge ibyimishyikirano kuko niwe uyijyamo, wowe na Paluku kahonjya mujye mutanga Breifing yo kubeshya abaturage gusa nta analyse mwakoze. kinywa tuuuu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *