الناطق-الرسمي-باسم-القوات-المسلحة-السودانية-2

Sudani: Ingabo za leta ziravuga ko zambuye RSF ibice 2 muri Kordofan

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Sudani zavuze kuri uyu wa Mbere ushize ko zafashe uturere tubiri two muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru nyuma yo kuhirukana Ingabo za Rapid Support Forces (RSF), ibyerekana ko amakimbirane ashobora kwiyongera muri icyo gice cyo hagati mu gihugu.

Gutera imbere mu bice bya “Al-Riash” na “Kazgail” bishobora gufungura inzira zinjira muri leta bituranye za Kordofan y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, RSF yiganjemo cyane nk’uko iyi nkuru dukesha Sudan Tribune ivuga.
Mu magambo ye, Umuvugizi w’Ingabo, Brig. Gen. Nabil Abdullah yagize ati: “Ufashijwe n’Imana umutwe wa mobile wa Al-Sayyad watsinze ibisigisigi by’ingabo za Daglo muri Al-Riash na Kazgail… nyuma yo guteza umwanzi igihombo gikomeye”.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko RSF yari yarigaruriye Kazgail mu mpera za Gicurasi, irimo kohereza ingabo mu karere kugira ngo zigerageze guhagarika iterambere ry’ingabo za leta.

Imirwano yabereye muri Kordofan y’Amajyepfo n’Uburengerazuba bwa Kordofan muri Gicurasi na Kamena yamaze guhatira abaturage ibihumbi n’ibihumbi guhungira mu murwa mukuru wa Leta, El-Obeid.

Inzego zishinzwe gutanga imfashanyo zivuga ko abavanwe mu byabo babayeho mu bihe bibi kandi bakaba badafite ubufasha buhagije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *