Umujura yibye ikofi ihinduka inzoka,ayisubije nyirayo arayanga

Sangiza iyi nkuru

Umujura utatangajwe izina rye yibye ikofi y’umugenzi wigenderaga ageze imbere ihinduka inzoka iri mu bwoko bwa Cobra ayisubije nyirayo amutera utwatsi arayanga.
Cobraa
Ibi byabereye muri Afurika y’Epfo, aho umugabo ngo bikekwa ko asanzwe akoresha imiti gakondo, yibwe ikofi ye nyuma aho abimenyeye yihina inyuma y’icyapa cya taxi akora ibintu benshi batasobanukiwe byaje kuvamo ko umujuru wari wibye ikofi ye yayimugaruriye yahindutse inzoka ariko nawe arayanga.
Nk’uko umutangabuhamya wari ahabereye ayo mahano yatangarije the Southerndaily South Africa, yavuze ko abantu batandukanye bemeje ko uwo musaza yari umupfumu ariko ngo nta numwe wari umuzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “umujura wibye uwo musaza yaguruye iyo kofi yahindutse inzoka ariko abantu baketse ko yari umupfumu”.
Yakomeje avuga ko iyo nzoka itaryanaga ahubwo ngo yakomezaga izenguruka ku biganza by’uwo mujura yagerageza no kuyijugunya bikanga.
Polisi ngo nayo yageze ahaberaga ibyo, ariko irabyirengagiza, ariko bikaba byitezwe ko ishobora kuzafasha uyu mujura gushakisha aho uyu musaza atuye akamusaba imbabazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *