Ni ingenzi kumenya ishusho y’urukundo rwawe n’uwo mukundana, ukiga umunsi ku munsi umubano wanyu uko iminsi yicuma akagenzura niba ubona izi ngingo 10 zikurikira bityo ukicinya akara cyangwa se umanjirirwa.

1.Kugenzura niba umukunzi wawe akwiyereka wese cyangwa ukugaragariza igice kimwe.
Ni kenshi mu mubano w’abakundana habamo ugaragariza mu genzi we uruhande rumwe mwamara kubana,ugatungurwa no kubona imico idahwitse utigeze ubona ubwo mwari muri kwigana ku mico.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usanga kutita ku mico n’imyifatire by’uwo mukundana bibera gatanya abakundana,ni ngombwa ko wita kumico y’uwo mukundana kurusha ku y’inshuti ze cyangwa ababyeyi be.
2.Kugenzura niba atega amatwi ibitekerezo byawe kuruta kugucira imanza
Ni kenshi agatotsi k’abakundana kazanwa n’ibitekerezo baganiriyeho, umwe muri bo agashaka gusanisha ikiganiro bagirana n’ibikorwa bya buri munsi by’uwo bakundana igihe kimwe yazajya akubona agahita akubonamo yashusho y’ibyo mwaganiriyeho bigatuma yibanda kuburyo witwaramo iyo wahuye nabyo kenshi akabigushinja, mukabana ari basekana imbereka.
3.Ibiganiro ugirana n’inshuti yawe niba biva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa
Biba byiza ko utera intambwe ugasohora icyo ari cyo cyose kiri ku mutima wawe ukakibwira inshuti yawe mu gihe ubonye ibyo wamubwiye abishyize mu ngiro ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko muri gusenyera umugozi umwe, inama mugirana ugashishikarizwa kumenya niba yabashije kuzishyira mu bikorwa arangajwe n’uko urukundo rwanyu rujya imbere.
4.Kumenya neza niba uko agukunda muri mu bihe byiza ariko yanagukunda muri mu bibi
Urukundo ruryohera abarurimo iyo bari mu bihe by’ibyishimo,umunezero,ubuzima bwiza n’ibindi, ariko ibihe bibi byaza uwo mwakundanye akagutera umugongo.
Igihe ubonye uryohewe n’uwo mukundana biba byiza iyo umukoresheje igerageza umubwira ibyago wahuye nabyo, nk’imitungo, ikintu cyiza ubona agukundaho ukamubwira ko cyayoyotse atazongera kukibona hagashira igihe runaka ureba ko urukundo yagukundaga rwagabanutse, bityo ukamenya ishingiro ry’urwo agukunda.
5.Kumenya niba urukundo rwanyu rurangwa n’ukuri kwimbitse
Ukuri nk’ishingiro ry’urukundo rurambye rwakagombye kuranga abakundana, mu gihe uri kumwe n’uwo mukundana wakagombye kureba neza niba ko ukuri nyakuri umubwiza nawe ariko akubwiza, wasanga akubwiza ukuri bikaba amahire,wasanga mubyo akubwira avangamo ibinyoma ukabimubwira nyuma y’uko akubwiye agoreka ikintu wiyiziye neza ukabimubwira bitari uguhangana ahubwo umwereka ko ibyo umubwira bisa n’ukuri ashaka kuguhisha.
6.Kureba niba uwo mukundana afata akanya ko gushimira icyiza wamukoreye
Bizwi neza ko gushimira bituma ugukoreye igikorwa cyiza aterwa imbaraga n’ishimwe umubwiye bikamuteramo akanyamuneza ko kuba yazagukorera n’ibindi birenze.
Iyo usanze igikorwa cyiza wakoreye uwo mukundana atigeze agushimira akabifata nk’ibisanzwe nkaho asanzwe abikorerwa ni ingenzi gutera iyambere ukamenya impamvu ibimutera byaba ngombwa ukabimubaza mu bundi buryo buguhishurira impamvu ituma atizibagirwa n’ibyiza umukorera.
7.Kugenzura niba umubano wawe n’uwo mukundana urangwa n’amahoro
Mu gihe ugenzuye ugasanga umubano wanyu urangwa n’imvururu no kutumvikana bya hato na hato kukintu runaka ntimubyumve kimwe ku myanzuro mu gifatiye , nta kabuza urukundo rwanyu ruba rugerwa ku mashyi.
Biba byiza iyo mushyize hamwe haba hari n’ugamije kubashwanisha akabura aho yakinjirira agamije kubatanya.
8.Kureba niba urukundo rwanyu rurangwa n’ubwumvikane
Igihe wowe n’uwo mukundana mutumvikanye ku ngingo runaka buri wese agakomeza kubiharira mu genzi we yiyumvisha ko ari we uzabikemura, mwikanga nta n’umwe ukivugisha undi musa nk’abacana baciramo.
Uragirwa inama zo kwibanda ku byatuma wumvikana n’umukunzi wawe ushingira kungero z’ibya giye bitanya bamwe uzi,ugasobanura na nyira bayazana yabiteye.
9.Kureba niba acunga,afata neza ibyo umuha nk’impano
Imicungire y’ibyo umuha iguha ishusho y’uburyo azacunga umutungo muzaba mufitanye igihe mu zaba mwabanye akaramata,ukareba niba atazarangwa n’isesegura ry’ibyo mufitanye adasigasira ibyo mwagezeho.
10.Gusobanukirwa n’urukundo agukunda niba ruhabanye n’urwo agirira undi wese
Kumenya uburyo agufatamo ,n’urukundo akugaragariza niba bitandukanye n’urwo agirana n’abandi mu gihe utangenzuye ibi bintu biza kurangira uwari umukunzi wawe yegukanywe n’abandi ugasigara umanjiriwe, wibaza ku cyabimuteye nyamara ari wowe wagaragaje uburangare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


