Mugisha Emmanuel “Clapton” wamenyekanye cyane muri Filime y’uruhererekane Seburikoko nka Kibonke, yateguye igitaramo kigamije gutanga ubutumwa binyuze mu rwenya (Comedy) mu rwego rwo gusezera abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri.

Ni nyuma y’uko abanyeshuri batandukanye bagiye bavuga ko batabona umwanya wo kwishimana n’uyu musore bitewe n’uko baba bari mu masomo kandi bakunda ibihangano bye bityo bakaba bifuje ko yabataramira akabaherekeza.
Clapton avuga ko yiteguye kubasusurutsa anaboneraho kubaha ubutumwa buzabafasha mu myigire yabo abinyujije mu rwenya akanashimangira ko agiye gukora ibishoboka byose agacyemura ibibazo bari bafite cyo kutamubona mu gihe bari ku mashuri.
Ibi ngo azabigeraho binyuze mu kuzenguruka ibigo by’amashuri ari kumwe n’ibindi byamamare mu rwenya, batanga umusanzu wabo mu kubaka urubyiruko rw’u Rwanda banarukundisha Comedy.
Muri iki gitaramo Clapton azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye bazasusurutsa imbaga izaba iteraniye aho n’abandi banyarwenya barimo n’icyamamare mu rwenya Babu Joe uzwi mu itsinda rya Comedy Nights.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu taliki 05 Kanama 2016, kikazabera kuri Christ Embassy hazwi nka Kasabonita akazaboneraho no kuririmba indirimbo nshya y’Abanyagasani..

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


