Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n’ibimanuka?

Sangiza iyi nkuru

Gihanga Ngomijana ufatwa nk’umwami wa mbere wayoboye u Rwanda benshi bakunze gufata amateka ye nk’aho atabayeho ahubwo bakamufata nk’ibimanuka cyangwa se Ibivejuru.

Amateka Nyarwanda avuga neza ko Gihanga Ngomijana yabayeho mu myaka y’ 1091-1124 agafatwa nk’umuntu wahanze u Rwanda hakibazwa niba mbere y’iyi myaka nta Rwanda rwabagaho bagaheraho bavuga ko ashobora kuba ari ikimanuka.

Ubusanzwe ibimanuka bakuze kwita ibivejuru ni ibiremwa bifite ishusho nk’iya muntu ariko hatazwi inkomoko nyakuri yabyo bagaheraho bavuga ko byaturutse mu ijuru bikamanuka bigwa ku butaka,

Umwanditsi Mgr Alex Kagame, mu mateka Nyabami yagiye yandika,yavuze ko,umuntu ahereye ku mateka y’abami b’ibimanuka bakomotse mu ijuru bakamanukira bwa mbere mu Mubari (mu burasirazuba bw’u Rwanda ahitwa ku rutare rwa Kinani) aho baje basanga hatuwe kandi hategekwa muri icyo gihe n’uwitwa Kabeja wo mu bwoko bw’Abazigaba bafitanye isano na Gihanga Ngomijana.

Uyu Mwami witwa Gihanga ngo ntibikwiye kuvugwa ko yahanze u Rwanda nk’uko bivugwa ahubwo icyakwemerwa ni uko ngo ari we ntangiriro y’ubutegetsi bw’ingoma nyiginya (fondateur de la dynastie.)yabanje kubutegetsi bwa Cyami mu Rwanda

Byongeye kandi Alegisi Kagame ntiyemera ko Gihanga ariwe wahanze inka n’ingoma kuko ngo Gihanga atari we wazanye ubutegetsi bushingiye ku kimenyetso cy’ingoma (tambour emblème) kuko ngo mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe, Gihanga nta ngoma yimanye ahubwo yategekeshaga ibindi birango bibiri aribyo inyundo n’ikindi gikoresho cy’umuziki bita urusengo.

Ibyo gushyiraho ingoma nk’ikimenyetso cy’ubwami ngo yaba yarabizaniwe n’uwitwa Rubunga nawe abikopeye mu bucurabwenge bwakoreshwaga n’abitwa Abarenge. Abarenge ngo akaba ari bo bari mu gihugu mbere y’uko iriya ngoma nyiginya iza kurutegeka.

download

Uyu munyamateka nyarwanda avuga ko ingoma ya mbere yakoreshejwe n’ubutegetsi bwa Gihanga yahawe izina rya Rwoga bituruka ku ijambo «kwogera » cyangwa se « kwamamara »

Rubunga wayizaniye Gihanga ni we bakunze kwita Mwungura ari naho banakomerezaho bagira bati ni « Mwungura wunguye ingoma ubwiru», akaba akomokwaho n’umuryango w’Abatege bituruka ku izina ry’umwe mu bakurambere babo witwaga Nyabutege.

Ikoreshwa ry’ingoma nk’ikimenyetso cy’ubwami bwa Gihanga ngo ntiryakuyeho burundu ikoreshwa rya biriya bimenyetso bindi byakoreshwaga mbere ari byo urusengo n’inyundo nk’uko Mgr Kagame akomeza abivuga.

Uyu mwanditsi atanga urugero rw’uko iyo i bwami bamenyeshaga icibwa ry’umuntu runaka cyangwa se umuryango runaka ariko mu buryo butari burundu bakoreshaga umurishyo w’ingoma, mu gihe iyo iryo cibwa ryemezwaga mu buryo bwa burundu baritangazaga bakoresheje urusengo.

N’ubwo hashidikanywa niba Gihanga ari we wahanze u Rwanda cyangwa atari we ngo ntibikuraho ko yaba yarabayeho kuko kubaho kwe kugaragarira ku kuntu uruhererekane rw’abamukurikiye mu butegetsi bamwubahiriza kandi ugasanga mu ntekerezo zose agarukamo nk’uko uyu mwanditsi abigaragaza.

Mgr Alegisi Kagame avuga ko iyo umwami runaka yageraga ku butegetsi yubakishaga ingoro ye, ariko ku ruhande agashyiraho n’ahagenewe kubahiriza umukurambere Gihanga ariho bitaga urukamishirizo.

Uretse n’ibyo kandi ngo aho umusezero (imva y’umwami) wa Gihanga wari ku gasozi ka Muganza ya Kayenzi ngo naho hakorerwaga imihango yo kumuterekera niba ari ko nabyita. Aha ngaha i bwami ngo bakaba barahoherezaga abiru bo kuhakorera imihango yabugenewe.

Mgr Kagame avuga kandi ko hari indi mihango yamukorerwaga yari ishingiye ku nka ikaba yarakorwaga n’abo mu muryango bita Abaheka ; umutware wabo agatura i Runda ndetse akaba yarafatwaga nk’umwiru mukuru w’inka.

Ntawakwirengagiza ubwoko bw’Abatsobe nabwo ngo bukomoka kuri Gihanga, kuko ngo uwo bakomokaho witwa Rutsobe ari umuhungu yabyaye hanze. Uyu muryango nawo ukaba waraje kubahwa ibwami kubera imihango y’ubwiru wakoraga, dore ko ngo banagiraga ingoma yabo yitwa Rwamo naho umurwa baturagaho ukaba wari i Kinyambi muri Runda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kagame avuga ko umuryango w’ Abatsobe wari ufite agaciro mu butegetsi bwite bw’igihugu kuko bari bashinzwe imihango y’ubwiru ijyanye n’umuganura bagatura mu karere k’u Bumbogo bakagira n’umutwe w’ingabo bayoboraga witwa Gakondo ukomoka kuri Gihanga.

Ikindi kivugwa kuri Gihanga ni uko igihugu yategekaga cyarengaga imbibi z’u Rwanda tuzi ubu. Ibi bigashingirwa ku ntekerezo zigaragaza ko ubutegetsi bwe bwageraga hakurya mu burengerazuba bwa RDC aho bitaga mu Bunyabungo ndetse n’ahitwa Buhindangoma hakurya muri Rucuru.

Ahandi hagaragara ibirari by’amateka bishobora kwemeza ko Gihanga yabayeho ni mu majyaruguru y’u Rwanda ahitwa Buhanga hagati ya Nyamutera na Nyakinama ku bazi amazina y’uturere twa cyera.

Aha Mgr Kagame avuga ko hagaragaraga ibigabiro by’aho uyu mwami yari atuye ariko umuntu akaba atakwemeza ko ibyo bigabiro bigihari magingo aya kubera ibikorwa by’ubuhinzi n’imiturire.

Imwe mu mihango yakorerwaga muri aka gace ni iyakorwaga ku mfizi yitwa Rugira ngo yabanaga n’inka zitwa Ingizi nkuko uyu munyamateka abivuga.Iyi mihango ngo yaba ratangiye ku ngoma y’umwami Yuhi II Gahima ari nabwo umutwe w’ingabo zitwa Gakondo zatandukanaga n’izitwa Abangakugoma nyuma aba Bangakugoma bakoherezwa kuba hariya mu Buhanga.

Undi murwa wa Gihanga uvugwa na Mgr Kagame ni uwari ahitwa Nyamirembe cyangwa se Humure yo mu Mutara,aho uyu mwami ngo yaba yarageneye umuhungu we Kanyarwanda ngo azabe ari we umusimbura ku ngoma amaze gutanga.Gihanga yarongoye abagore benshi

Muri izi nyandiko Mgr Alegisi Kagame avuga ko Gihanga yagiye abyara abana batandukanye badahuje ba nyina kuko nawe yari afite abagore benshi nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda rwo hambere.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mwanditsi avuga ko umugore wa mbere wa Gihanga ari uwitwa Nyamususa akaba umukobwa wa Jeni uturuka mu bwoko bw’Abarenge akaba yarabyaranye n’uyu mugore Kanyarwanda Gahima, Kanyandorwa Sabugabo se wa Mushambo ukomokwaho n’ubwoko bw’ Abashambo ndetse n’uwitwa Kanyabugesera Mugondo se wa Muhondogo sekuruza w’ubwoko Abahondogo, ndetse na nyirarucyaba umukuramberekazi w’ubwoko bw’Abacyaba.

Gihanga yarongoye kandi Nyangobero ukomoka mu Bunyabungo barabyarana Kanyabungo Ngabo waje gutegeka mu Bunyabungo ndetse arongora na Nyirampirangwe babyarana Gashubi se wa Gashingo ukomokwaho n’abitwa Abashingo ndetse ngo babyarana n’undi mwana witwa Gafomo.

Mgr Kagame avuga kandi ko Gihanga yari afite undi mugore w’inshoreke witwaga Nyirarutsobe babyarana Rutsobe umukurambere w’abo mu bwoko bw’Abatsobe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *