Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina muri Tanzania, Meddie Kagere na Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi bashobora kutazemererwa gusubira muri Tanzania mu gihe shampiyona yo muri iki gihugu yazaba isubukuwe nyuma y’uko ibaye ihagaritswe n’icyorezo cya Covid-19 bakajya gufatira akaruhuko mu Rwanda. Meddie Kagere na Migi batashye mu mpera z’iki cyumweru nyuma yo guhabwa impushya n’abayobozi b’amakipe bakinamo ariko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF), Wellace Karia avuga ko batigeze bemerera abayobozi b’amakipe gutanga impushya ku bakinnyi b’abanyamahanga gutaha mu bihugu byabo kuko nta wamenya niba batazazana Coronavirus mu gihe bazaba bagarutse. Wellace yabwiye ikinyamakuru Mwanaspoti ati “ Twibukije abayobozi b’amakipe ko nta kiruhuko twatanze kuko hari amakuru numvise ko bamwe bakinnyi bagiye guhabwa uruhushya ngo babe bisubiriye mu bihugu bakomokamo, ikintu gitandukanye na gahunda za Leta.” Yakomeje avuga ko abayobozi b’amakipe nibareka abakinnyi b’abanyamahanga bakagenda ubuyobozi bw’iri shyirahamwe buzahita bumenyesha Leta ntizabemerere kugaruka mu gihugu no mu gihe ukwezi ko guhagarika ibikorwa byose bihaye kuzaba kurangiye bikongera gusubukurwa. Uyu muobozi yavuze kandi ko batihaye ukwezi kumwe konyine ahubwo bagomba kumara igihe kinini birinze ahubwo ko ukwezi bagufashe kugira ngo COVID-19 idakomeza gukwirakwira bityo ibikorwa bisanzwe bikongera bigakorwa harimo na shampiyona. Yavuze ko kurekura abakinnyi bakajya mu bihugu byabo hatazwi ingamba ibyo bihugu byafashe bashobora kugaruka bikarangira banduje abandi bityo ko byaba ari ikibazo. Usibye Meddie Kagere ukina muri Simba SC na Migi wo muri KMC, Shampiyona ya Tanzania ikinamo abandi bakinnyi b’Abanyarwanda nka Haruna Niyonzima na Sibomana Ptrick Papy ba Yanga Africans hakaba hariyo n’umutoza Thierry Hitimana utoza Namungo FC iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo mu gihe Simba ya Kagere ari yo iyoboye uru rutonde.



2 Responses
Kagere Meddie na Migi bashobora kutazemererwa gusubira muri Tanzania
ndashaka umukuzi
Kagere Meddie na Migi bashobora kutazemererwa gusubira muri Tanzania
ndashaka umukuzi