Umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie ukomoka muri Nigeria akaba azwi ku izina rya Patoranking aherutse gufungirwa ku kibuga cy’indege azira agasuzuguro .
Uyu muhanzi washyiriye ahagaragara album ye ya mbere, “God Over Everything”, mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuwa 01 Kanama 2016, kuri ubu yari ari muri Afurika y’Iburasirazuba kumenyekanisha album ye. Yageze muri Uganda rero akubutse muri Tanzania.
Nkuko bitangazwa na gistmania ngo Patoranking akigera ku kibuga cy’indege Entebbe ahagana mu ma saa kumi z’amanywa abuzwa gukomeza urugendo rwe yerekeza I Kampala azira gusuzugura abashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu byo abashinzwe gusaka abinjira n’abasohoka bashingiyeho harimo no kuba visa ye itari isinyeho, banamusabye gukuramo ingofero ngo asakwe n’ahandi hose ababera ibamba, bahita bamuta muri yombi.
Amaze kubona ko bimukomereye,yaje kwicisha bugufi asaba imbabazi ararekurwa ajya muri Hotel Africana, aho yahise anagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi harimo No Kissing Baby, Another Level, My Woman n’izindi aherutse gushyirahanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com




